• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Imikino yahagaritswe, Amavubi ahabwa umwihariko

radiotv10by radiotv10
31/12/2021
in SIPORO
0
Imikino yahagaritswe, Amavubi ahabwa umwihariko
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri ya Siporo yasubitse ibikorwa by’imikino, iha umwihariko ikipe y’Igihugu iri kwitegura imikino mpuzamahanga ya gicuti, ko ishobora gukora imyitozo mu muhezo.

Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021 rikubiyemo amabwiriza mashya y’ibikorwa bya Siporo agamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Aya mabwiriza azatangira kubahirizwa kuva kuri uyu wa 01 Mutarama 2022, avuga ko ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa ahantu hanze abantu bategeranye bizakomeza.

Ingingo ya kabiri y’aya mabwiriza, igira iti “Imyitozo y’amakipe ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo, birasubitswe.”

Iya gatatu ikagira iti “Amakipe y’Igihugu na Clubs ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo yayo. Iyi myitozo igomba kubera mu muhezo.”

Ibi bivuze ko shampiyona y’umupira w’amaguru yari igeze aharyoshye, yabaye ihagaze mu gihe hanavugwaga ubwandu bwinshi bwa COVID-19 muri bamwe mu bakinnyi b’amwe mu makipe.

Iyi shampiyona ihagaritse nyuma y’uko Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yari yatangaje ko hari amwe mu makipe akinisha abakinnyi barwaye icyorezo cya COVID-19 aho na we ikipe ye yari yarwaje abakinnyi batanu mbere y’uko ihura na Police FC.

Gusa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FERWAFA ryari ryanyomoje aya makuru, rivuga ko ibi byatangajwe na KNC ari ibihuha kuko abakinnyi bose bajya mu kibuga baba basuzumwe kandi ko bikoranwa ubushishozi n’abakozi b’iri shyirahamwe.

KNC yari yasabye ko abakinnyi bajya bapimirwa kuri Stade bagiye gukina kugira ngo ibisubizo byabo bigaragarire buri wese.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − nine =

Previous Post

Ngororero: Abanyeshuri batwitse ibitanda bakatiwe imyaka 5…Ababyeyi bati “Ubutabera bwihanukiriye”

Next Post

Gasabo: Inzoga zishe abantu zahagurukiwe…Ubuyobozi bwakoze umukwabu wo kuzihiga bukware

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Gasabo: Inzoga zishe abantu zahagurukiwe…Ubuyobozi bwakoze umukwabu wo kuzihiga bukware

Gasabo: Inzoga zishe abantu zahagurukiwe…Ubuyobozi bwakoze umukwabu wo kuzihiga bukware

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.