Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

IMITURIRE: Hari abatuye mu mijyi yunganira Kigali bafite impungenge zo kutazayigumamo

radiotv10by radiotv10
21/06/2021
in MU RWANDA
0
IMITURIRE: Hari abatuye mu mijyi yunganira Kigali bafite impungenge zo kutazayigumamo
Share on FacebookShare on Twitter

N’ubwo politike yo guteza imbere imijyi yunganira Kigali ivuga ko umuturage atagomba kwimurwa, hari abaturiye imihanda mishya yubatswe muri iyo mijyi bavuga ko yatumye agaciro kaho gatumbagira kuburyo ngo bategereje kwimurwa.  Ubuyobozi bw’uturere butanga ibisubizo bitandukanye n’ibya minisiteri y’ibikorwaremezo. Gusa abahanga mu bukungu bo bavuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’iyi politike risa n’iridashoboka.

Kuva i Rusizi, Nyagatare na Rubavu; ukanyura mu mijyi nka Huye, Muhanga na Musanze, ukongeraho ibiryogo bya Nyarugenge, aha hose hashyizwemo ibikorwa remezo by’imihanda n’ibijyana na yo mu rwego rwo kurimbisha ibi bice.

Intego leta y’u Rwanda ifite  ni uko iyo mijyi itandatu igomba kwegera umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali mu bwiza ariko ngo umwihariko w’uyu mushinga, ni uko abaturage batagomba kwimurwa.

Umujyi wa Muhanga ni umwe mu yunganira Kigali

Nyuma y’imyaka ine iki gikorwa gitangiye, ndetse kuri ubu ibyiciro bibiri bikaba bigana ku musozo, abaturiye iyi mihanda bavuga ko agaciro k’aho katumbagiye. Ku buryo ngo banategereje kugurisha bagahunga icyiswe iterambere ribegerezwa.

Uwitwa Mutangampundu Yvonne wo mu karere ka Nyarugenge yagize ati ” N’amazu y’inaha yatangiye guhenda kubera umuhanda. Turi kuvuga ngo hari igihe bazatwimura kubera ko iyo haje iterambere haba hari abantu bafite amafaranga bagiye kuza kuhubaka. Nk’ubu hano ni muri kabiri, ubwo bivuze ko hazubakwa inzu zigeretse jandi ntabushobozi tugira.”

Ibi kandi binashimangirwa na Umuhoza Yvette wo mu karere ka Muhanga. uyu we avuga ko ikibanza cyo kubaka cyari gisanzwe kigura ibihumbi magana atanu by’u rwanda (500,000 FRW) ariko ngo kigeze kuri miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6,000,000 FRW).

Ibi ngo ni ikimenyetso kigaragaza izamuka ry’agaciro k’ubutaka bwo muri ibi bice byashyizwemo imihanda.

Uwitwa Assouma wo mu karere ka Rusizi na we avuga ko izamuka ry’agaciro k’ubutaka rikomeje gufata indi ntera, ibi ngo bifitanye isano n’iri terambere ry’imihanda.

See the source image

Mu 2024 umujyi wa Kigali ugomba kuzaba ufite indi mijyi ikomeye iwunganira mu bikorwaremezo

ABAYOBOZI NTIBAHUJE UKO BABONA IZI MPUNGENGE ZASHIRA:

Ku ruhande rw’abayobozi muri utu turere nabo bemera ko ibiciro bishobora kuba biri kurenga ubushobozi bw’abaturage babo. Bamwe muri bo basanga igisubizo ari ukwimuka cyane ko ngo ibishushanyo mbonera bifite icyo biteganya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge Hidaya Mukandahiro avuga ko n’ubusanzwe agace ka Biryogo katigeze kagira igiciro kiri hasi.

Ubwo hashyizwemo imihanda ngo agaciro kararushaho kuzamuka. ahubwo ngo barasaba abaturage kurimbisha aho batuye kugira ngo naho harusheho kugira agaciro.

Meya w’akarere ka Huye Ange Sebutege we avuga ko basaba abaturage badafite ubushobozi bihuza n’abafite amafaranga yo kubaka amagorofa.

Ku ruhande rwa Mushabe David Claudian uyobora akarere ka Nyagatare we avuga ko umuturage udafite ubushobozi bwo kubaka azagurisha. Ibi ni na ko Léoncie Kankindi ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Rusizi abibona.

See the source image

Sebutege Ange meya w’akarere ka Huye asanga abadafite ubushobozi bahuza imbaraga n’abishoboye kurushaho

Kuri iyi ngingo Ambasaderi Claver Gatete, Minisitiri w’ibikorwaremezo, avuga ko na bo basanze abayobozi bategeka abaturage guhita bubahiriza igishushanyo mbonera ariko ngo siko bigomba kugenda.

Minisitiri Gatete Claver avuga ko iyi mijyi yahawe igishushanyo mbonera kizageza muri 2050 biityo ngo ibiteganyijwe kuhakorerwa na byo bigomba gushyirwa mu bikorwa binyuze mu byiciro.

Yakomoje ku karere ka Huye avuga ko kigeze gusaba abaturage guhita bubahiriza ibiteganywa n’igishushanyo mbonera ariko ngo ni amakosa.

See the source image

Ambasaderi Claver Gatete, Minisitiri w’ibikorwaremezo ahamya ko uko bamwe mu bayobozi bategeka abaturage biba bidahura n’ibyo igishushanyo mbonera kiba giteganya

Bigenze bitya, umuturage ngo ntiyabona amafaranga yo kubikorera rimwe mugihe aba afite izindi nshingano zimusaba amafarana atari make.

ABAHANGA MU BUKUNGU BABIBONA BATE?

Hejuru y’ibi byose, abahanga mu bukungu bo bavuga iyi politike yo kuzamurana umuturage n’ibikorwaremezo bishobora kuba bitoroshye.

Dr. Bihira Canisius, impuguke mu bukungu avuga ko n’ubwo leta yafata ingengo y’imari yose ikayishora mu kuzamura abaturage ntibyakunda. Ahubwo ngo abazajya babona aho bajya bazajya bimuka kubera ko ngo inzu ari icyo bayiriramo. Hejuru y’ibyo ngo bagomba gushishikarira imirimo igamije iterambere rya bo.

Leta y’u Rwanda igaragaza ko izashora muri ibi bikorwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ijana (100,0000,000,000 FRW) ndetse bashimangira ko bitarenze umwaka wa 2024 gahunda yo kuvugurura iyi mijyi itandatu ngo izaba ishyizweho akadomo.

Gusa abahanga mu bukungu bo bavuga ko hagikenewe imbaraga zikomeye mu guteza imbere abaturiye ibi bikorwaremezo ariko hakibandwa ku mirimo basanzwe bakora. Bitagenze bitya, ngo bazimuka.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − eleven =

Previous Post

Ange Kagame yasobanuye uko ababyeyi bakubaka ubwonko bw’umwana bifashishije imikino

Next Post

CYCLING: Abakinnyi batandatu batoranyijwe na ANCA bari muri Kenya aho bagiye muri GRAVE RACE 2021

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
CYCLING: Abakinnyi batandatu batoranyijwe na ANCA bari muri Kenya aho bagiye muri GRAVE RACE 2021

CYCLING: Abakinnyi batandatu batoranyijwe na ANCA bari muri Kenya aho bagiye muri GRAVE RACE 2021

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.