Impaka zabaye ndende: Itumbagira ry’imibare y’abagabo basuzumisha ko abana ari ababo riravugwaho byinshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibitekerezo byabaye byinshi nyuma y’uko hagaragajwe ko imibare y’abagabo bakoresha ibizamini bya DNA ngo bizere ko abana ari ababo, bikubuye kane. Bamwe mu bagabo bavuga ko ahubwo iyaba byakorwaga kuri Mituweli, benshi bajyayo, abandi bakavuga ko bigaragaza ko kwizerana mu bashakanye kwacyendereye.

Ni nyuma y’uko Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera igaragaje ko abagabo bapimisha abana ngo barebe ko ari ababo bikubye inshuro enye mu myaka itatu ishize.

Izindi Nkuru

Iyi laboratwari ivuga ko muri 2019, abayigannye baza kureba niba abana ari ababo, bari 198, baje kuzamuka bagera kuri 780 mu mwaka wa 2022-2023.

Bamwe mu bagabo bavuga ko imapmvu bajya kureba ko abana batunze mu ngo ari ababo ku bwinshi, ari uko bamenye ko abagore bamwe bitirira abagabo abana batari ababo, bigatuma bakora bagokera abana bene bo bigaramiye.

Uzabakiriho yagize ati “Ubu se wabyara umwana w’umuzungu, warangiza ugatuza ukumva ko ari uwawe kandi wowe n’umugore wawe mwirabura? Njyewe rwose najyayo ahubwo iyo babishyiraga kuri mituweli twese twatonda umurongo.”

Kabanda Ernest we avuga ko bamwe mu bakobwa basigaye bajya gushaka batwite, kandi abagabo bashakanye atari bo ba se b’abo bana baba batwite.

Ati “Abagore basigaye bashaka batwite inda zitari iz’abagabo bagiye kubana, kandi ugasanga abana barababitiriye. Ni yo mpamvu rero gupimisha DNA ari ngombwa cyane.”

Hari abandi bavuga ko ibi bishobora gukurura umwuka mubi mu bashakanye, bakavuga ko ikiza ari uko abantu bamenya kwakira ibyabaye, bakiyubakira urugo rwabo kuko ntacyo baba bakiramira.

Umwe ati “Ubwo se usanze atari uwawe ubundi ntibyagutesha umutwe kurushaho? Si ngombwa rero kuko bituma ujya habi kurusha aho wari uri.”

Ababyeyi bo bavuga ko mu gihe abagabo babikora ku bwinshi byagira ingaruka ku muryango nyarwanda, kuko umugabo iyo asanze umwana atari uwe mu rugo bihita bitangira kuba hasi hejuru, kuri bo ngo si ngombwa ahubwo abagabo bakwiye kujya bashaka abagore bizeye.

Mukansanga Leoncie yagize ati “Njye ntabwo nishimiye ko umugabo ajya gutakaza mafaranga y’urugo muri ibyo bizamini kuko iyo asanze umwana atari uwe ahita atangira kuba nk’umusazi, agatangira kwirukana umugore n’uwo mwana, ubwo amahoro mu rugo agahita abura.”

Mugenzi we na we yavuze ko byateza ikiabzo mu muryango aho kugikemura. Ati “Umugabo akwiye gushaka umugore yizeye ko atamuca inyuma kandi azi neza ko yamubwije ukuri nta mwana amuhishe, kuko abagabo b’ubu ntibakizera ko bafite ubushobozi bwo gutera inda, rero akwiye kuzana umugore uzatwita akumva ko iyo nda atwite ari iye.” 

Aba baturage bahuriza ku cyifuzo cyo gushyiraho amabwiriza akomeye kuri ibi bizamini, bikajya bikorwa gusa mu gihe byasabwe n’inkiko cyangwa mu gihe umugabo n’umugore bombi bari kumwe, aho kugira ngo umugabe yibete umugore ngo ajye gukoresha ibyo bizamini.

Umubyeyi ushaka kujya gupimisha isano afitanye n’umwana, asabwa kwishyura ibihumbi 267 Frw ku bisubizo biza nyuma y’ibyumweru bitandatu, naho iyo ari ugukora isuzuma ryihuse, rigaragaza ibisubizo nyuma y’iminsi itatu, yishyura ibihumbi 428 Frw.

INKURU MU MASHUSHO

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru