Impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi zinyuranye mu Rwanda, zongeye gukora imyigaragambyo zamagana Jenoside iri gukorerwa bene wabo b’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, zivuga n’abo bashinja ubu bwicanyi.
Izi mpunzi z’Abanyekongo, zirimo izimaze imyaka irenga 20 zihungiye mu Rwanda, kubera ibikorwa by’ubwicanyi byakunze gukorerwa Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ni imyigaragambyo yabereye mu nkambi zitandukanye zirimo, iya Kiziba mu Karere ka Karongi, ndetse n’iya Nkamira mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Izi mpunzi zitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa zifuza gutanga, burimo ubugira buti “Impunzi z’Abanyekongo twamaganye Jenoside iri gukorwa na Leta ya DRC/Kinshara, igakorerwa Abatutsi bo muri Kivu ya Ruguru, Abanyamulenge bo muri Kivu y’Epfo n’Abahema bo muri Ituri.”
Mu majwi arangurura kandi, izi mpunzi zivuga ko iyi Jenoside iri gukorwa na “Tshisekedi, iri gukorwa na FARDC, iri gukorwa na UDPS, iri gukorwa na SADC, iri gukorwa n’Abarundi, iri gukorwa na Wazalendo,…”
Izi mpunzi kandi zaboneyeho kongera kwikoma umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakajya gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo mu burasirazuba bwa Congo.
Umwe mu bayoboye iyi myigaragambyo mu mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi, yagize ati “Interahamwe-FDLR zatwimuye iwacu zikaba zituye mu mirima yacu, turayikeneye.”
Mu mpera z’umwaka wa 2022, impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi zinyuranye mu Rwanda, na bwo zakoze imyigaragambyo, ubwo ibikorwa byo kwica Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byari bikajije umurego muri Congo.
Ni ubwicanyi bwakomeje gukorwa n’umutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro, imaze igihe iri mu bufatanye bwa FARDC mu rugamba ruhanganishije iki gisirikare cya Leta (FARDC) n’umutwe wa M23.
RADIOTV10