Wednesday, September 11, 2024

Imyaka 14 irashije Lucky Phillip Dube ufatwa nk’umwami wa Reggae apfuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Lucky Dube yavutse tariki 3 Kanama 1964 avukira mu Mujyi wari uri hafi y’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Ermelo, mu ntara ubu yitwa Mpumalanga, mu gihe yitabye imana tariki 18 Ukwakira 2007.                                                          Imodoka Lucky Dube yarasiwemo

Sarah Dube, nyina umubyara ni we wamwise “Lucky” bivuga ’Umunyamahirwe’, iri zina ryaturutse ahanini ku bihe bitoroshye by’uburwayi bukomeye Lucky Dube yanyuzemo nyuma y’amezi make avutse, ariko akaza kubaho.

 

Inkomoko y’iri zina yavuzweho byinshi, aho televiziyo ya CNN yo ivuga ko “Lucky” byaturutse ku kuvuka kwe mu buryo bugoranye, kuko yavutse ari inda itagejeje igihe ariko akabaho.

Hamwe n’abavandimwe be babiri, Thandi na Patrick, Lucky Dube yarezwe cyane na Nyirakuru mu gihe nyina umubyara yamaraga igihe kinini atari kumwe na we yaragiye gushaka imibereho.

Mu kiganiro yatanze mu 1999, Lucky Dube yavuze ko nyirakuru yamubereye umuntu w’igitangaza, akaba ari na we afata nk’uwatumye aba uwo yabaye we.

Lucky Dube yakuze afite inshingano zo gutunga umuryango we wari ukennye, akiri muto yari umukozi mu busitani, ariko nyuma yo gusanga amafaranga akorera ari make atazamufasha gutunga umuryango we mu hazaza, yahisemo kujya kwiga kugira ngo azabone amahirwe yo gukorera amafaranga menshi.

Ageze ku ishuri, yinjiye muri Kolari hamwe n’inshuti bari bahuriye ku ishuri, bakoze itsinda bise The Skyway Band.

Ku myaka 18 Dube ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yategerezaga ko ibiruhuko bigera kugira ngo ajye gukoresha indirimbo ze za mbere, icyo gihe yakoranaga n’itsinda rya The Love Brothers, ari na ryo ryamufashije kugera kuri Album ye ya mbere yise “Lucky Dube and The Supersoul “, mu mwaka wa 1982.

Lucky Dube yagiye arangwa no kwibanda kuri bimwe mu bihe yanyuzemo akiri muto mu gihugu cye mu ndirimbo ze, cyane cyane akibanda ku buzima bwa politiki avuga kuri Afurika muri rusange, ivanguraruhu ryari ritsikamiye abirabura ku Isi by’umwihariko Afurika y’Epfo, ibibazo bijyanye na politiki, imibanire y’abantu ndetse no ku buzima bw’ikiremwamuntu.

Indirimbo zigize Album ya mbere Dube ntiyigeze aziyandikira, uretse Album zindi zakurikiye iya mbere, kuri Album nka Rastas Never Die yasohotse mu 1984, niho yagaragarije uruhare runini ku itegurwa ryayo bitandukanye n’iya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist