Wednesday, September 11, 2024

Indege y’intambara ya Congo yavogereye u Rwanda ubugiragatatu ariko noneho ntiyasubiyeyo amahoro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, ariko noneho inzego z’umutekano z’u Rwanda ntizayirebera izuba kuko zahise ziyirasaho igasubirayo iri gukongoka.

Iyi ndege yageze mu kirere cy’u Rwanda ku gice giherereye ku Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza iyi ndege yageze mu kirere cy’u Rwanda ikaraswaho igisasu kiremereye ndetse umuriro ugahita waka.

Amakuru atangwa na bamwe mu banyamakuru bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko iyi ndege ikimara kuraswaho, yagiye iri gushya igahita yerecyerezaga ku kibuga cy’indege cya Goma, ikahagera iri gukongoka.

Hari kandi andi mashusho agaragaza iyi ndege yaguye ku kibuga cy’indege cya Goma muri DRC iri kuzimywa n’imodoka zagenewe kuzimya inkongi z’umuriro.

Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo ivuga kuri ubu bushotoranyi bwongeye gukorwa n’iki Gihugu cy’igituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri tangazo ryashyizwe hanze muri uyu mugoroba, rigira riti “Uyu munsi saa 05:03’ (saa kumi n’imwe n’iminota itatu z’umugoroba) indege ya Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda. Hafakozwe ingamba za gisirikare.”

Muri iri tangazo, Guverinoma y’u Rwanda isoza isaba iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika ibi bikorwa by’ubushotoranyi bukomeje gukorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist