Umugabo we yari yafatiriwe mu kabari yabuze ubwishyu amwishyuriye amukorera icyababaje abaturage

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kagara mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bababajwe n’umugabo wituye umugore we kumukubita nyuma yuko aje kumwishyurira amafaranga yari yabuze agafatirwa mu kabari, akavuga ko yamuhoye kuba yamusuzuguje abandi bagabo.

Ibibazo by’amakimbirane hagati y’abashakanye mu baturage bikomeje kumvikana muri aka gace, aho Mudugudu wa Rubenga I mu Kagari ka Kagara mu Murenge wa Gihundwe, hagaragaye ikibazo cy’umugabo wakubise umugore we amuhora ubusa.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze ahabereye iki kibazo, agasanga abaturage bahuruye, yasanze uyu mubyeyi ari kurira ayo kwarika nyuma yo gukubitwa n’umugabo we.

Ati “Byabaye ngombwa ko mwishyurira maze kumwishyurira biba ngombwa ko avuga ko njye ndamusuzuguje mu bandi bagabo ngo ubwo ningende mpite mba indaya y’uriya mugabo upima inzoga.”

Uyu mubyeyi we yavuye mu rugo yumva ko agiye gukura umugabo we mu isoni aho kugira ngo abimushimire ahubwo aba ari we umukoza isoni amukubitira mu ruhame imbaga yose ireba.

Uyu mugabo wari waganjijwe na kamanyinya, ashinja umugore we ahubwo kuba yamukubitishije muri aka kabari. Ati “Ntabwo yaje kuntabara ahubwo yaje kundega.”

Nyamara abaturanyi bo bemeza ko uyu mugore yahohotewe kuko yaje kwishyurira uyu mugabo we wari wafatiriwe, avuye no mu murima yiriwe ahinga wenyine nyamara uyu mugabo yari yiriwe yinywera inzoga.

Umwe ati “Yamwishyuriye twabibonye ariko uyu mugabo yateje intambara, yashatse kumukubita igisheke mu mutwe kingana n’ingiga y’igiti, arangije amukubita urushyi.”

Aba baturage bavuga ko uyu muryango uhora mu ntonganya za buri munsi, ariko ko ikibazo ari umugabo udashobotse.

Undi muturage ati “Ahora atongana n’uyu mugore, kandi n’ahantu atuye birirwa bamuvuga umunsi ku munsi, nta mahoro ajya aha umugore we.”

Aba baturage bavuga ko iri ari ihohoterwa bityo ko inzego zikwiye kubyinjiramo hakiri kare kugira ngo hatazagira n’ikindi kibazo gikomeye kizavuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagara, Niyonsaba Aniceth yabwiye RADIOTV10 ko uyu mugore yashatse no gufashwa kugira ngo umugabo we aryozwe ihohoterwa yamukoreye ariko akinangira.

Ati “Umugore twamubajije tuti ‘ko bigaragara wahohotewe uratanga ikirego, urabigenza gute?’ arahakana ngo we ntiyakwifungishiriza umugabo we ngo ibyabo barabyikemurira. Ngo njyewe rwose umugabo wanjye ndamuzi agira amahane…”

Umukozi w’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Evariste Murwanashyaka agaya abagore banga kujyana mu butabera abagabo babo mu gihe babahohoteye, akavuga ko ari ibyo bikomeza kubitiza umurindi kuko iyo batabiryojwe bumva ntacyababuza kubikomeza.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru