Hatangajwe ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kugabanuka ugereranyije n’ibyari biriho kuva muri Gashyantare uyu mwaka wa 2023, aho nka Mazutu yagabanutseho amafaranga 44 Frw. Guverinoma ikavuga ko bizanatuma n’ibiciro ku isoko biganuka.
Ibi biciro bishya byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) kuri iki Cyumweru tariki 02 Mata 2023, bikaba bitangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata.
Itangazo ritangaza ibi biciro bishya, rivuga ko igiciro cya Lisansi kitagomba kurenza amafaranga 1 528 Frw kuri litiro imwe, mu gihe igiciro cya Mazutu kitagomba kurenza 1 518 Frw kuri litiro imwe.
Ni ibiciro byagabanutse ugereranyije n’ibyari biherutse gutangazwa, aho byari bashyizwe hanze tariki 31 Mutarama 2023 abigatangira kubahirizwa tariki 02 Gashyantare.
Icyo gihe igiciro cya lisansi cyari cyashyizwe ku mafaranga 1 544 Frw kuri Litiro, ni ukuvuga ko ubu cyagabanutseho amafaranga 16 Frw, naho mazutu ikaba yari iri ku mafaranga 1 562 Frw, ubu ikaba yagabanutseho amafaranga 44 Frw.
Icyo gihe nabwo kandi ibi biciro by’ibikomoka kuri Peteroli byari byagabanutse, kuko ibiciro byari byatangiye kubahirizwa tariki 05 Ukuboza 2022, Lisansi yaguraga 1 580 Frw; ni ukuvuga ko icyo gihe yari yagabanutseho amafaranga 36 Frw, mu gihe Mazutu yo yari yavuye ku 1 587 Frw, yo yagabanutseho amafaranga 25 Frw.
Iri tangazo rya RURA ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru ritangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli bitangira kubahirizwa kuri uyu wa 03 Mata 2023, risoza rigaruka kuri iri gabanuka ryongeye kubaho.
Rigira riti “Iri gabanuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.”
Ni inkuru nziza
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana avuga ko aya mafaranga yagabanutse kuri ibi biciro atari macye ndetse ko ari inkuru nziza ku Banyarwanda.
Yavuze ko noneho kuba ibiciro bya Mazutu ari byo byagabanutse kurusha Lisansi mu gihe ari byo byari hejuru, ari uko Mazutu ari yo ikomeje kumanuka cyane ku isoko mpuzamahanga.
Avuga ko iri gabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bigomba no kugira ingaruka ku igabanuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko, kuko bizanagabanya ibiciro by’ubwikorezi bw’ibintu n’abantu.
Yagize ati “Bikwiye kuba nziza ku bacuruzi ndetse no ku baturage, ni ukuvuga ibiciro by’ubwikorezi na byo byagakwiye kumanuka.”
RADIOTV10