Indirimbo ivugira ingaragu: “Buri wese ansaba gukora ubukwe”-King James, “sinjye wanze kubyara”-Safi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Iradukunda Zizou uzwi nka Zizou Al Pacino uzwiho guhuriza hamwe abahanzi bagakora indirimbo, yashyize hanze iyo yise ‘Ubanza Nkuze’ yumvikanamo amagambo avugira ingaragu zihozwa ku nkeke zibazwa impamvu zitarongora/rwa.

Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho, itangizwa n’agakino k’umubyeyi w’umugore uba avuye mu birori by’ubukwe, agasanganirwa n’umukobwa we ariko akamwuka inabi amubwira ko avuye mu bukwe bw’umukobwa bangana.

Izindi Nkuru

Muri aka gakino, uyu mubyeyi abwira umukobwa we ati “Ntimwanze gushaka ngo muzirirwa mutemagura [murya] muri uru rugo ukagira ngo ni byo bizagira umumaro. Uretse kuntera agahinda se ikindi mugambiriye ni igiki? Abana mungana ubu ntibabyaye aka…”

Iyi ndirimbo itangizwa na King James, agaruka ku kuba hari benshi bakunze kumusaba gukora ubukwe.

Ati “Nibabe baretse uwitonze akama ishashi, nibabindekere batazatuma mpubuka.”

Bruce Melodie na we aza yungamo agira ati “Nubwo bisa nkaho natinze sinzi impamvu nisobanura, it’s my life [ni ubuzima bwanjye], ibifunguzo byanyu mubyigumanira. Uko mumbona uku nta n’uwo mfite nta n’icyizere mfite.”

Safi Madiba na we aza avuga ko hari abamuhoza ku nkeke ijoro n’amanywa bamubwira ngo “Madiba ntubyara…sinjye wanze ibyiza ngo nakoxe ubukwe igice, igihe nikigera ni ukuri muzanywa, none se ko mbona buri munsi zihora zisenyuka, mundeke nisuganye igihe nikigera nanjye nzabukora.”

Aba bahanzi bahuriye muri iyi ndirimbo, bamwe bumvikana baririmba ibyo bakunze kuvugwaho, nka King James ukunze kugarukwaho na benshi ko ageze igihe cyo kurongora ndetse na Safi wari warashakanye na Judith Niyonizera, bagasezerana mu mategeko ndetse bagasaba bakanakwa ariko ntibajye mu rusengero.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru