Indwara y’amatungo yabaye inshoberamahanga imaze guhitana Inka 1.000 mu kwezi kumwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Mozambique itewe impungenge n’indwara y’amayobera imaze iminsi yugarije Inka, aho mu kwezi kumwe, imaze guhitana aya matungo akabakaba igihumbi.

Ni indwara yabaye amayobera, kuko abavuzi b’amatungo ndetse n’abashinzwe ubworozi muri iki Gihugu cya Mozambique, bavuga ko batazi ubwoko bwayo.

Izindi Nkuru

Ni indwara yadutse kuva mu kwezi gushize, aho yatangiriye mu Ntara ya Manica ihana imbibi na Zimbabwe igenda ikomereza mu zindi Ntara eshatu bituranye itangira kugenda ikwira ibice by’igihugu.

Ibimenyetso by’iyi ndwara, bitangira inka inanirwa kurya ndetse ikabura imbaraga ku buryo bisigara bigorana guhagarara.

Kugeza ubu inzego zose muri Mozambique zirajwe inshinga no kumenya igitera iyi ndwara n’uburyo yakwirindwa dore ko bafite ubwoba ko ishobora kuzasiga ihitanye inka nyinshi mu Gihugu.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru