Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar zirwanira ku Butaka, bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza gushimangira imikoranire mu bya gisirikare.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025 ku munsi wa mbere w’Inama Nyafurika y’Abagaba Bakuru b’Ingabo zirwanira ku Butaka, iri kubera i Kigali.
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yaboneyeho kwakira bamwe mu bayobozi mu Ngabo z’Ingabo za bimwe mu Bihugu bitabiriye iyi nama.
Mu bo Maj Gen Vincent Nyakarundi yakiriye, harimo Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka za Qatar, Brig Gen Mubarak Nasser Al-Shaie.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka kandi, yakiriye mugenzi we wa Somalia, Brig Gen Sahal Abdulahi Omer.
Ubuyobozi Bukuru bwa RDF buvuga ko ibiganiro byahuje aba bayobozi mu ngabo z’Ibi Bihugu “byibanze ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare busanzwe burangwa hagati y’u Rwanda n’ibi bihugu, no kurebera hamwe amahirwe yo kurushaho gukomeza imikoranire.”
Maj Gen Vincent Nyakarundi kandi kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025, yanahuye na mugenzi we w’u Bufaransa, General Pierre Schill; na we witabiriye iyi nama, aho iki Gihugu cyanagize uruhare mu mitegurire y’iyi nama iri kubera i Kigali.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaranda Zirwanira ku Butaka, kandi yanakiriwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga.


RADIOTV10