Ingingo ifatiye runini u Rwanda yaganiriweho mu nama ya RPF-Inkotanyi yayobowe na Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi, yayoboye Inama ya Komite Nyobozi y’uyu Muryango, yaganiriye ku iterambere ry’Ubukungu bw’Igihugu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Iyi mana yabaye kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2023, uretse Perezida Paul Kagame, Chairman wa RPF-Inkotanyi wayiyoboye, yari inarimo abandi bayobozi b’Umuryango, barimo Vis Chairman, Hon. Uwimana Consolée n’Umunyamabanga Mukuru, Ambasaderi Gasamagera Wellars.

Izindi Nkuru

Nk’uko tubikesha ubutumwa bwatanzwe n’Umuryango RPF-Inkotanyi, Iyi nama ya Komite Nyobozi “yarimo kandi abakomiseri ba RPF n’abayobozi banyuranye ndetse na bamwe mu bo mu rwego rw’Abikorera, yibanze ku ntego zo kwihutisha iterambere ry’Ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho myiza y’abaturage.”

Ni inama ibaye habura umwaka umwe ngo gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma irangire, aho uyu Muryango wanatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri 2017, wari watanze imigabo n’imigambi, yibanze ku iterambere ry’Igihugu n’iry’Abanyarwanda.

Muri iyi myaka irindwi, kimwe n’ibindi Bihugu binyuranye ku Isi, u Rwanda na rwo rwahuye n’ibibazo byakomye mu nkokora izamuka ry’Ubukungu, birimo icyorezo cya COVID-19 cyadutse nyuma y’imyaka ibiri gusa iyi gahunda y’imyaka irindwi itangiye gushyirwa mu bikorwa.

Nanone kandi izamuka ry’Ubukungu bw’u Rwanda, ryakomwe mu nkokora n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, yadutse nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kugenza amaguru macye.

Gusa Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), cyagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda, buzakomeza kuzahuka kuko iteganyamibare ryacyo, ryagaragaje ko uyu mwaka buzazamuka ku gipimo cya 6,2%, mu gihe umwaka utaha wa 2024, bushobora kuzazamuka kuri 7,5%, naho muri 2028 izamuka ry’Ubukungu bw’u Rwanda rigashobora kuzaba rigeze kuri 7,3%.

Perezida Kagame yayoboye iyi nama
Yarimo kandi abandi barimo abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta n’iz’abikorera
N’abakomiseri bakuru ba RPF-Inkotanyi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru