Mu mvugo y’urwenya umuhanzi ukunzwe na benshi muri Gospel yasubije abafite icyo bamutegerejeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwiringiyimana Théogène uzwi mu muziki nka Théo Bosebabireba yasubije abibaza igihe azategurira igitaramo cye bwite nko muri BK Arena, avuga ko imbaraga zo kuririmba ari na zo ndetse n’umuhogo we uhora witeguye kuririmba, ariko ko iby’igitaramo nk’icyo byo biri kure nk’ukwezi.

Theo Bosebabireba yabitangarije RADIOTV10 mu kiganiro cyihariye, aho yabajijwe niba hari igihe azategura igitaramo nk’ibyo tujya tubonana bagenzi be nka Israel Mbonyi, bategurira muri nzu z’imyidagaduro nka Kigali Convention Center cyangwa BK Arena.

Izindi Nkuru

Yasubije agira ati “Igitaramo cyanjye bwite mvugishije ukuri ntabwo biranzamo, biterwa n’icyo umuntu ashaka, njyewe intego yanjye ni ukuvuga ubutumwa.

Theo Bosebabireba uri mu bamaze igihe kinini mu buhanzi bw’indirimbo ziririmbirwa Uwiteka, avuga ko adafite ubushobozi bwo gutegura ibitaramo nk’ibyo.

Ati “Abantu bakora ibitaramo bikomeye byagutse, ni ibintu bisaba ibishoro bihanitse, igihe cyose naba ntafite igishoro cyabasha gukodesha BK Arena n’ibindi bisabwa, nta bantu nzizeza ibitaramo, bazajya bambona aho natumiwe.”

Gusa ngo abakunzi be ntibazacike intege kuko aho azajya atumirwa azajya atarama bishyire cyera, kuko impano akiyifite ndetse n’ibihangano bikaba bihari.

Ati “Sinajya gushyushya abantu ngo munyigetegure. Muranyitegura ndaza nzanye iki? Umuhogo ndawufite ubumenyi ndabufite ntabwo nananirwa kurepeta ibyumweru bibiri nkabakubitira live iryoshye, nibwo bwa mbere abantu babona ibintu batambonana, ariko ubushobozi ntabwo, ababishoboye bazabikora nanjye mbasengere bigende neza.”

Theo Bosebabireba amaze imyaka irenga 15 mu muziki w’u Rwanda  akunzwe n’abantu benshi kuko bigaragarira mu bitaramo yitabira hirya no hino mu Rwanda no hanze.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru