Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho na General uyoboye Gabon uherutse no guhura na Tshisekedi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida w’Inzibacyuho wa Gabon, General Brice Clotaire Oligui Nguema, bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo inzira zo gusubiza mu buryo ubuyobozi muri Gabon nyuma y’uko habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye General Brice Clotaire Oligui Nguema ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023, mu biro bye muri Village Urugwiro.

Izindi Nkuru

Nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame na General Oligui Nguema “baganiriye ku rugendo rwo guhererekanya ubutegetsi muri Gabon, ku mutekano ku Mugabane no mu Karere k’Umuryango wa ECCAS ndetse no ku mahirwe atandukanye y’imikoranire hagati ya Gabon n’u Rwanda.”

Perezida wa Gabon, General Oligui Nguema yavuze ko yishimiye ibiganiro yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, byagarutse ku mateka ahuriweho n’Ibihugu bayoboye (Gabon n’u Rwanda).

Mu butumwa yanyujije kuri X, General Oligui Nguema yagize ati “Twiyemeje kongera ubufatanye mu nzego z’ingenzi nk’Uburezi, ubucuruzi, ubukungu, ubuhinzi ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho.”

General Brice Clotaire Oligui Nguema yakiriwe na Perezida Paul Kagame nyuma y’iminsi micye anabonanye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, aho yamwakiriye mu cyumweru gishize tariki 12 Ukwakira 2023.

Oligui Nguema uyoboye inzibacyuho muri Gabon akomeje kugenderera Ibihugu bigize ECCAS mu rwego rwo gushaka amaboko yo gufatanya na byo mu rugendo rwo kubaka ubutegetsi bwa kiriya Gihugu giherutse gukorwamo ihirikwa ry’ubutegetsi ryanayobowe na we.

Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Gabon, ryabaye tariki 30 Kanama, ubwo igisirikare cyatangazaga ko cyahiritse Ali Bongo wari umaze igihe gito atangajwe ko yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Nyuma y’iminsi micye habaye iri hirikwa ry’Ubutegeti, tariki 04 Nzeri 2023, General Oligui Nguema wariyoboye, yarahiriye kuyobora Gabon mu nzibacyuho.

Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye General Oligui Nguema
Bagiranye ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye

General Oligui Nguema yishimiye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru