Saturday, June 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho na General uyoboye Gabon uherutse no guhura na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
17/10/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho na General uyoboye Gabon uherutse no guhura na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida w’Inzibacyuho wa Gabon, General Brice Clotaire Oligui Nguema, bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo inzira zo gusubiza mu buryo ubuyobozi muri Gabon nyuma y’uko habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye General Brice Clotaire Oligui Nguema ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023, mu biro bye muri Village Urugwiro.

Nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame na General Oligui Nguema “baganiriye ku rugendo rwo guhererekanya ubutegetsi muri Gabon, ku mutekano ku Mugabane no mu Karere k’Umuryango wa ECCAS ndetse no ku mahirwe atandukanye y’imikoranire hagati ya Gabon n’u Rwanda.”

Perezida wa Gabon, General Oligui Nguema yavuze ko yishimiye ibiganiro yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, byagarutse ku mateka ahuriweho n’Ibihugu bayoboye (Gabon n’u Rwanda).

Mu butumwa yanyujije kuri X, General Oligui Nguema yagize ati “Twiyemeje kongera ubufatanye mu nzego z’ingenzi nk’Uburezi, ubucuruzi, ubukungu, ubuhinzi ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho.”

General Brice Clotaire Oligui Nguema yakiriwe na Perezida Paul Kagame nyuma y’iminsi micye anabonanye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, aho yamwakiriye mu cyumweru gishize tariki 12 Ukwakira 2023.

Oligui Nguema uyoboye inzibacyuho muri Gabon akomeje kugenderera Ibihugu bigize ECCAS mu rwego rwo gushaka amaboko yo gufatanya na byo mu rugendo rwo kubaka ubutegetsi bwa kiriya Gihugu giherutse gukorwamo ihirikwa ry’ubutegetsi ryanayobowe na we.

Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Gabon, ryabaye tariki 30 Kanama, ubwo igisirikare cyatangazaga ko cyahiritse Ali Bongo wari umaze igihe gito atangajwe ko yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Nyuma y’iminsi micye habaye iri hirikwa ry’Ubutegeti, tariki 04 Nzeri 2023, General Oligui Nguema wariyoboye, yarahiriye kuyobora Gabon mu nzibacyuho.

Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye General Oligui Nguema
Bagiranye ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye

General Oligui Nguema yishimiye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 14 =

Previous Post

Indi ngingo igezweho ku bahanzi bayoboye muzika Nyarwanda bamaze iminsi barigaruriye amakuru y’imyidagaduro

Next Post

Hamenyekanye icyakurikiye ihamagazwa ry’umunyamakuru wavuze ibyateje impaka kuri Miss Jolly

Related Posts

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

by radiotv10
13/06/2025
0

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha,...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

by radiotv10
13/06/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

IZIHERUKA

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka
AMAHANGA

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

by radiotv10
13/06/2025
0

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

13/06/2025
Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

13/06/2025
Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

13/06/2025
Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye icyakurikiye ihamagazwa ry’umunyamakuru wavuze ibyateje impaka kuri Miss Jolly

Hamenyekanye icyakurikiye ihamagazwa ry’umunyamakuru wavuze ibyateje impaka kuri Miss Jolly

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.