Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, bavuga ko hakwiye kugira igikorwa ku mugabo wugarijwe n’imibereho mibi irimo umwanda ukabije watumye arwara amavunja, mu gihe mu myaka micye ishize yari umugabo wibeshejeho, ariko imibereho ikaza guhindurwa n’impanuka yagize.
Banyangiriki Patrick w’imyaka 45, atuye mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Murambi mu murenge wa Rubavu, ubu abayeho mu buzima bubabaje, nyamara abaturanyi be bakavuga ko yahoze ari umusore w’imbaraga uzi no kwibeshaho, ariko akaza kugira impanuka yamusigiye ubumuga bw’ingingo.
Uyu mugabo avuga ko na we ashengurwa n’ibi bibazo by’umwihariko indwara y’amavunja imurembeje, akavuga ko atari ukwanga gukaraba ahubwo ko abura imbaraga zo kujya kuzana amazi nubwo aturiye umugezi.
Uretse aya mavunja amuraza ijoro bugacya adatoye agatotsi, n’inzu abamo, ni ikirangarizwa kuko nta nzugi zibaho, ku buryo ari mu bihe by’imbeho na bwo biba ari ibibazo, kandi ngo ibi byose ubuyobozi burabizi ariko ntacyo bubikoraho.
Ati “Ba Gitifu bose banyura aha ngaha bigendera, umuntu unyikoza ni mudugudu gusa, kuko iyo mubwiye ko nshonje ampa ibiryo.”
Bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo bavuga ko bagerageza kumuhandura aya mavunja yamwugarije, ariko bakavuga ko aho aba na ho hashobora kuba impamvu y’ubu burwayi.
Umwe ati “Leta imushyiriyemo ako gasima wenda no mu mudugudu bajya bagerageza gushyiramo amazi bakahakoropa imbaragasa zigapfa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise ahakana ibivugwa n’uyu muturage ko ubuyobozi butamufasha, ahubwo ko ntacyo budakora.
Yagize ati “Afite ibibazo byinshi by’uburwayi ntabwo ari amavunja gusa ariko yitabwaho.”
Ikibazo cy’amavunja kiri mu byagarutsweho n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame mu myaka yashize asaba ko gicika burundu mu baturage b’u Rwanda, nyamara hari bamwe mu baturage bakiyarwaye, benshi muri bo bagahuriza ku kuba biterwa n’imibereho mibi baba babayemo.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10