Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Inkomoko y’imibereho iteye agahinda y’umuturage wahoze ari umusore wibeshejeho utabarizwa n’abaturanyi

radiotv10by radiotv10
13/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Inkomoko y’imibereho iteye agahinda y’umuturage wahoze ari umusore wibeshejeho utabarizwa n’abaturanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, bavuga ko hakwiye kugira igikorwa ku mugabo wugarijwe n’imibereho mibi irimo umwanda ukabije watumye arwara amavunja, mu gihe mu myaka micye ishize yari umugabo wibeshejeho, ariko imibereho ikaza guhindurwa n’impanuka yagize.

Banyangiriki Patrick w’imyaka 45, atuye mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Murambi mu murenge wa Rubavu, ubu abayeho mu buzima bubabaje, nyamara abaturanyi be bakavuga ko yahoze ari umusore w’imbaraga uzi no kwibeshaho, ariko akaza kugira impanuka yamusigiye ubumuga bw’ingingo.

Uyu mugabo avuga ko na we ashengurwa n’ibi bibazo by’umwihariko indwara y’amavunja imurembeje, akavuga ko atari ukwanga gukaraba ahubwo ko abura imbaraga zo kujya kuzana amazi nubwo aturiye umugezi.

Uretse aya mavunja amuraza ijoro bugacya adatoye agatotsi, n’inzu abamo, ni ikirangarizwa kuko nta nzugi zibaho, ku buryo ari mu bihe by’imbeho na bwo biba ari ibibazo, kandi ngo ibi byose ubuyobozi burabizi ariko ntacyo bubikoraho.

Ati “Ba Gitifu bose banyura aha ngaha bigendera, umuntu unyikoza ni mudugudu gusa, kuko iyo mubwiye ko nshonje ampa ibiryo.”

Bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo bavuga ko bagerageza kumuhandura aya mavunja yamwugarije, ariko bakavuga ko aho aba na ho hashobora kuba impamvu y’ubu burwayi.

Umwe ati “Leta imushyiriyemo ako gasima wenda no mu mudugudu bajya bagerageza gushyiramo amazi bakahakoropa imbaragasa zigapfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise ahakana ibivugwa n’uyu muturage ko ubuyobozi butamufasha, ahubwo ko ntacyo budakora.

Yagize ati “Afite ibibazo byinshi by’uburwayi ntabwo ari amavunja gusa ariko yitabwaho.”

Ikibazo cy’amavunja kiri mu byagarutsweho n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame mu myaka yashize asaba ko gicika burundu mu baturage b’u Rwanda, nyamara hari bamwe mu baturage bakiyarwaye, benshi muri bo bagahuriza ku kuba biterwa n’imibereho mibi baba babayemo.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − eleven =

Previous Post

Ukraine nyuma yo kurwana yerekeza mu Burusiya yatangaje umusaruro ukomeye yagezeho

Next Post

Haravugwa drone y’igisirikare cya Uganda yabonetse yashwanyukiye muri Congo n’icyo FARDC igiye kubikoraho

Related Posts

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

IZIHERUKA

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze
MU RWANDA

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa drone y’igisirikare cya Uganda yabonetse yashwanyukiye muri Congo n’icyo FARDC igiye kubikoraho

Haravugwa drone y’igisirikare cya Uganda yabonetse yashwanyukiye muri Congo n’icyo FARDC igiye kubikoraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.