Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye bakagwa igihumure.
Aba bantu bakubiswe n’inkuba barimo uyu mwana w’imyaka itandatu w’umuryango utuye mu Mudugudu wa Kibuburo, Akagari ka Gisovu, Umurenge wa Twumba ku wa 27 Mutarama 2026.
Ubwo hakubitaga iyi nkuba yahitanye uyu mwana, ababyeyi be bombi, na bo baguye igihumure, mu gihe hari n’abaturanyi b’uyu muryango na bo bagizweho ingaruka n’ibi biza by’inkuba.
Ubwo muri kariya gace hagwaga imvura nyinshi yari ivanzemo n’inkuba, yanakubise mu rundi rugo, na ho abana baho babiri bagwa igihumure.
Uwimana Phanüel uyobora Umurenge wa Twumba, yatangaje ko aka gace gasanzwe kari mu dukunze kwibasirwa n’inkuba, aboneraho kugira inama imiryango igatuyemo.
Yagize ati “Turashishikariza abahatuye kugura imirindankuba kuko nubwo batekereza ko ihenze ntabwo ihenze kurusha ubuzima bwabo.”
Mu Ntara y’Amajyepfo kandi, kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mutarama mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi, na ho inkuba yahitanye umuntu, w’umugabo w’imyaka 32, na ho undi w’umugore na we wo muri uyu Murenge arakomereka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, atangaza ko izi nkuba zakubise ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Huye hagwaga imvura nyinshi.
Yavuze ko ubwo hagwaga iyi mvura ivanzemo n’umuyaga n’inkuba “umugabo wari iwe yugamye hafi y’igikoni inkuba iramukubita arapfa.”
CIP Kamanzi Hassan yagize ati “Polisi yahise ihabwa amakuru n’abaturage ihita itabara, maze umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.”
Izi nkuba zikubise mu gihe ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere mu Karere k’Iburasirazuba bwa Afurika (ICPAC) cyatanze umuburo ko hagati y’ukwezi kwa Weruwe n’ukwa Gicurasi, hateganyijwe imvura nyinshi mu Bihugu birimo n’u Rwanda n’ibindi birukikije nk’u Burundi, Tanzania, na Uganda.
RADIOTV10










