• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
29/01/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye, yizeza gutanga umusanzu we no kuzashyira umuturage ku isonga.

Ni ubutumwa yanditse nyuma yuko hasohotse ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida wa Repubulika, ikamushyira mu nshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Uwera Jean Maurice yagize ati “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere mwangiriye mumpa inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma. Ndabizeza gutanga umusanzu wanjye mu guharanira icyateza imbere Abanyarwanda no gushyira umuturage ku isonga.”

Uwera Jean Maurice wagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, asanzwe ari umunyamakuru w’igitangazamakuru SK FM, akaba yaranakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA.

Uyu mugabo ufite uburambe bw’imyaka 14 mu mwuga w’itangazamakuru, agiye gusimbura nyakwigendera Alain Mukuralinda witabye Imana muri Mata umwaka ushize, aho kuva icyo gihe yari atarasimburwa.

Uwera Jean Maurice agiye kungiriza Yolande Makolo usanzwe ari Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda kuva muri Nyakanga 2021.

Makolo kandi yanahaye ikaze uyu uje kumwungiriza mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, amwifuriza ishya n’ihirwe muri izi nshingano yahawe na Guverinoma y’u Rwanda.

Yolande Makolo yagize ati “Ishya n’ihirwe mu nshingano nshya Uwera Jean Maurice! Ndagushimiye cyane Maurice kandi nguhaye ikaze mu ikipe. Tuguhaye ikaze kandi twishimiye gukorana nawe muri Rwanda OGS (Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda).” Uwera na we mu kumusubiza, yagize ati “Murakoze cyane. Nishimiye gufatanya namwe.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Next Post

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.