Inkura 30 z’umweru zaturutse muri Afurika y’Epfo zamaze gusanga iz’umukara muri Pariki y’Akagera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

U Rwanda rwakiriye Inkura 30 z’umweru ziturutse muri Afurika y’Epfo zahise zijyanwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ahaherutse kuzanwa n’izindi z’umukara zari zimaze imyaka irenga 10 zaracitse.

Izi Nkura z’umweru 30 zageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, zirimo 19 z’ingore ndetse na 11 z’ingabo aho zahise zijyanwa muri Pariki nyuma yo kugera mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Izi nkura zije ari impano y’ikigo Beyond Phinda Private Game Reserve cyo muri Afurika y’Epfo, zije muri Pariki Akagera zisanga harimo izindi z’umukara zisanzwemo.

Muri 2017 u Rwanda rwari rwakiriye Inkura z’umukara 19 zari zarazanywe mu Rwanda na zo ziturutse muri Afurika y’Epfo ku nkunga y’ikigega Howard Buffet.

Mu mpera za Kamena 2019, u Rwanda na none rwari rwakiriye izindi nkura eshanu z’umukara zahise zijyanwa muri Pariki y’Akagera mu gihe hari hashize imyaka irenga 10 izi nkura zaracitse mu Rwanda.

Nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye izi nkura 30 z’umweru, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB cyatangaje ko izi nyamaswa zizatuma ubukerarugendo bwiyongera.

Ariella Kageruka Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, yagize ati “Ntabwo twishimira gusa ko izi nyamaswa zibonye ahantu hatekanye ho kuba, ahubwo birongera agaciro ku bukerarugendo rwacu, kubungabunga inyamaswa muri iyi Pariki no ku gihugu cyacu kandi bikaba bigirira akamaro abantu nk’uko byagenze mu myaka ishize.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru