Monday, May 19, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkura 30 z’umweru zaturutse muri Afurika y’Epfo zamaze gusanga iz’umukara muri Pariki y’Akagera

radiotv10by radiotv10
29/11/2021
in MU RWANDA
0
Inkura 30 z’umweru zaturutse muri Afurika y’Epfo zamaze gusanga iz’umukara muri Pariki y’Akagera
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rwakiriye Inkura 30 z’umweru ziturutse muri Afurika y’Epfo zahise zijyanwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ahaherutse kuzanwa n’izindi z’umukara zari zimaze imyaka irenga 10 zaracitse.

Izi Nkura z’umweru 30 zageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, zirimo 19 z’ingore ndetse na 11 z’ingabo aho zahise zijyanwa muri Pariki nyuma yo kugera mu Rwanda.

Izi nkura zije ari impano y’ikigo Beyond Phinda Private Game Reserve cyo muri Afurika y’Epfo, zije muri Pariki Akagera zisanga harimo izindi z’umukara zisanzwemo.

Muri 2017 u Rwanda rwari rwakiriye Inkura z’umukara 19 zari zarazanywe mu Rwanda na zo ziturutse muri Afurika y’Epfo ku nkunga y’ikigega Howard Buffet.

Mu mpera za Kamena 2019, u Rwanda na none rwari rwakiriye izindi nkura eshanu z’umukara zahise zijyanwa muri Pariki y’Akagera mu gihe hari hashize imyaka irenga 10 izi nkura zaracitse mu Rwanda.

Nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye izi nkura 30 z’umweru, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB cyatangaje ko izi nyamaswa zizatuma ubukerarugendo bwiyongera.

Ariella Kageruka Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, yagize ati “Ntabwo twishimira gusa ko izi nyamaswa zibonye ahantu hatekanye ho kuba, ahubwo birongera agaciro ku bukerarugendo rwacu, kubungabunga inyamaswa muri iyi Pariki no ku gihugu cyacu kandi bikaba bigirira akamaro abantu nk’uko byagenze mu myaka ishize.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Inama muhoramo zituma umuturage aza kwaka serivisi agatahira aho ni iz’iki?- P.Kagame abaza abayobozi

Next Post

Imana ntiba mu mazi, iy’aba yumva itinze,…-Impaka ku bagore basengera mu mazi bamwe bayaryamyemo

Related Posts

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

by radiotv10
19/05/2025
0

Amasengeso abera ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuwe mu Karere ka Ruhango, yahagaritswe by’agateganyo n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruvuga ko iki...

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

IZIHERUKA

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe
IMIBEREHO MYIZA

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

by radiotv10
19/05/2025
0

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

17/05/2025
Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imana ntiba mu mazi, iy’aba yumva itinze,…-Impaka ku bagore basengera mu mazi bamwe bayaryamyemo

Imana ntiba mu mazi, iy’aba yumva itinze,…-Impaka ku bagore basengera mu mazi bamwe bayaryamyemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.