Inzobere akaba n’umuhanga mu by’ubukungu, Herman Musahara wari ufite impamyabumenyi y’ikirenga, wari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda; yitabye Imana.
Urupfu rwa Herman Musahara wigishaga ibijyanye n’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, rwatangiye kuvugwa kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, ndetse binemezwa ko yitabye Imana.
Nyakwigendera Musahara yari afite impamyabumenyi zinyuranye zirimo ihanitse PhD mu bijyanye n’ubumenyi mu by’iterambere, yakuye muri University of the Western Cape muri Afurika y’Epfo.
Yari anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu bya kaminuza, yavanye muri University of Dar es Salaam yo muri Tanzania.
Uretse kuba yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, Herman Musahara yanabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi z’ubujyanama muri iri Shuri Rikuru ry’u Rwanda.
Musahara yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Umuryango ‘Organization for Social Science Research’ ukora ibijyanye n’ubushakashatsi ku mibereho muri Afurika y’Iburasirazuba y’iy’Amajyepfo ufite icyicaro Addis Ababa muri Ethiopia.
Kuva muri 2011 kugeza muri 2014 kandi, yari n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo n’Ubushakashatsi mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda NUR.
Yigishaga ibijyanye n’iterambere ry’Ubukungu, ubusesenguzi ku bukene ndetse n’ibijyanye n’ubushakashatsi, akaba yaranakoze ubushakashatsi bunyuranye burimo ubujyanye n’imibereho y’abaturaye, byumwihariko ku bijyanye n’impamvu zituma abaturage bava mu bice by’icyaro bakimukira mu mijyi.
Yanashyize hanze inyandiko z’ubushakashatsi zitandukanye zirimo ubuvuga ku mibereho, ndetse n’urugendo rwo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
RADIOTV10