Umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wari utuye mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi, yabonywe mu gitondo yitabye Imana, ubwo umuryango we wabyukaga ujya kumushakisha kuko atari yaraye atashye bakararana impungenge.
Nsabimana Berchimas yabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2024, ubwo umugore we yabyukaga ajya kumushakisha kuko atari yaraye atashye, agahita amubona yitabye Imana hafi y’urugo rwabo.
Bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera ndetse n’abo mu muryango we, babwiye RADIOTV10 ko ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi barangiza bakazana umurambo we hafi y’urugo rwe, dore ko bamusanze yambaye ingofero ndetse n’inkweto.
Aba baturage babihera ku kuba hari amakuru avuga ko ejo hashize, hari umuntu wari wamuhamagaye, amuha gahunda ijyanye no kugura inka.
Nanone kandi bavuga ko kuri kuri uyu wa Gatatu yari yiriwe mu isantere ya Kizika, nta n’igicurane ataka, ari na ho yavuye ahamagawe n’uwo muntu.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, umubiri wa nyakwigendera wari ukiri aho wabonywe, hategerejwe ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruza gutangira iperereza, ndetse no kuba umubiri we wajyanwa mu Bitaro.
Ubwo twandikaga iyi nkuru kandi, Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze bwari bwahamagaje abaturage bo muri aka gace, kugira ngo hakorwe inama, no kubahumuriza no kubihanganisha.
Nyakwigendera wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yishwe mu gihe hakomeje kumvikana ibikorwa nk’ibi by’ubugome bikorerwa abacitse ku icumu rya Jenoside, aho undi witwa Sibomana Emmanuel wari utuye mu Mudugudu wa Abakina, Akagari ka Ruhumbi, Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, yishwe mu ijoro ryo ku wa 13 Ukuboza 2024 ubwo yari atashye iwe.
Muri iyi Ntara y’Iburasirazuba kandi, Pauline Nduwamungu na we wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatusti, yishwe tariki 14 Ugushyingo ariko umubiri we uboneka bucyeye bwaho tariki 15 Ugushyingo 2024, ariko haboneka igihimba gusa mu kimoteri iwe aho yari atuye mu Mudugudu wa Akabungo mu Kagari ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10