Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Havuzwe icyateye impanuka yatumye habaho umuvundo ukabije w’ibinyabiziga mu muhanda Kigali-Muhanga

radiotv10by radiotv10
09/01/2025
in MU RWANDA
0
Havuzwe icyateye impanuka yatumye habaho umuvundo ukabije w’ibinyabiziga mu muhanda Kigali-Muhanga
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka yari ipakiye imyaka, yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali igeze Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, ubwo yagongaga izindi enye, na yo ikagwa igaramye mu muhanda, biteza umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda Kigali-Giticyinyoni wamaze amasaha agera muri atatu.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, yakozwe n’imodoka yo mu bwoko Toyota Dyna yavaga mu Karere ka Muhanga yerecyeza mu Mujyi wa Kigali, aho yari ipakiye ibishyimbo, byanamenetse mu muhanda rwagati ubwo yari imaze kugwa.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka yakoreye impanuka ahitwa i Rubumba ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bivugwa ko ari we wakoze amakosa, ubwo yanyuraga ku bindi binyabiziga atarebye ko imbere mu muhanda hari ibinyabiziga bari kubisikana, akaza kugongamo imodoma enye.

Polisi y’u Rwanda, ivuga ko uyu mushoferi wari utwaye iyi modoka, yageze aha bita i Rubumba, yanyuze ku binyabiziga byari imbere ye, ari na bwo yahitaga agonga izo modoka zindi zari mu cyerekezo yavagamo zo zikaba zari mu mukono wazo.

Iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu barindwi (7) bari muri ibyo binyabiziga, aho batatu (3) muri bo bahise bajya kuvurirwa ku Bitaro bya Nyarugenge, mu gihe abandi bane (4) bagiye kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Gihara mu Karere ka Kamonyi.

Iyi modoka ya Toyota Dyna yaguye yubamye (Photp/ Kigali Today)

Polisi y’u Rwanda yibukije abantu kubahiriza amategeko y’umuhanda, kandi bakirinda kunyuranaho mu gihe babona bashobora guteza ibyago.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’iminsi micye n’ubundi mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, habereye indi yakozwe n’imodoka y’Akarere ka Rusizi yari itwaye umurambo iwukuye mu Karere ka Gatsibo, na bwo yagonganye na Toyota Coaster nyuma yo kunyura ku bindi binyabiziga.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, ubwo yavugaga kuri iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Huye tariki 01 Mutarama 2025, yavuze ko na yo yatewe n’amakosa y’umushoferi wari utwaye iyi modoka y’Akarere ubwo yanyuraga ku bindi binyabiziga atareba imbere, agahita agonga Coaster.

Icyo gihe SP Emmanuel Kayigi yagize ati “Turongera kugira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda gukora inyuranaho ahatemewe kuko biteza impanuka, igihe cyose bakanagendera ku muvuduko wagenwe.”

Iyi mpanuka yabereye ku Ruyenzi yateje umuvundo w’ibinyabiziga (Photo/Kigali Today)

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Igisubizo M23 yahaye u Burayi cyumvikanamo icyo bwirengagije bujya kwamagana ifatwa rya Masisi

Next Post

Inkuru y’akabaro y’undi warokotse Jenoside wasanzwe hafi y’iwe yapfuye n’igikekwa

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru y’akabaro y’undi warokotse Jenoside wasanzwe hafi y’iwe yapfuye n’igikekwa

Inkuru y’akabaro y’undi warokotse Jenoside wasanzwe hafi y’iwe yapfuye n’igikekwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.