Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkuru y’akabaro y’undi warokotse Jenoside wasanzwe hafi y’iwe yapfuye n’igikekwa

radiotv10by radiotv10
09/01/2025
in MU RWANDA
0
Inkuru y’akabaro y’undi warokotse Jenoside wasanzwe hafi y’iwe yapfuye n’igikekwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wari utuye mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi, yabonywe mu gitondo yitabye Imana, ubwo umuryango we wabyukaga ujya kumushakisha kuko atari yaraye atashye bakararana impungenge.

Nsabimana Berchimas yabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2024, ubwo umugore we yabyukaga ajya kumushakisha kuko atari yaraye atashye, agahita amubona yitabye Imana hafi y’urugo rwabo.

Bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera ndetse n’abo mu muryango we, babwiye RADIOTV10 ko ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi barangiza bakazana umurambo we hafi y’urugo rwe, dore ko bamusanze yambaye ingofero ndetse n’inkweto.

Aba baturage babihera ku kuba hari amakuru avuga ko ejo hashize, hari umuntu wari wamuhamagaye, amuha gahunda ijyanye no kugura inka.

Nanone kandi bavuga ko kuri kuri uyu wa Gatatu yari yiriwe mu isantere ya Kizika, nta n’igicurane ataka, ari na ho yavuye ahamagawe n’uwo muntu.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, umubiri wa nyakwigendera wari ukiri aho wabonywe, hategerejwe ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruza gutangira iperereza, ndetse no kuba umubiri we wajyanwa mu Bitaro.

Ubwo twandikaga iyi nkuru kandi, Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze bwari bwahamagaje abaturage bo muri aka gace, kugira ngo hakorwe inama, no kubahumuriza no kubihanganisha.

Nyakwigendera wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yishwe mu gihe hakomeje kumvikana ibikorwa nk’ibi by’ubugome bikorerwa abacitse ku icumu rya Jenoside, aho undi witwa Sibomana Emmanuel wari utuye mu Mudugudu wa Abakina, Akagari ka Ruhumbi, Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, yishwe mu ijoro ryo ku wa 13 Ukuboza 2024 ubwo yari atashye iwe.

Muri iyi Ntara y’Iburasirazuba kandi, Pauline Nduwamungu na we wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatusti, yishwe tariki 14 Ugushyingo ariko umubiri we uboneka bucyeye bwaho tariki 15 Ugushyingo 2024, ariko haboneka igihimba gusa mu kimoteri iwe aho yari atuye mu Mudugudu wa Akabungo mu Kagari ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 9 =

Previous Post

Havuzwe icyateye impanuka yatumye habaho umuvundo ukabije w’ibinyabiziga mu muhanda Kigali-Muhanga

Next Post

Amakuru agezweho ku gukoresha umuti mushya urinda kwandura SIDA mu Rwanda

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku gukoresha umuti mushya urinda kwandura SIDA mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gukoresha umuti mushya urinda kwandura SIDA mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.