Intambara utoranya iyo urwana n’iyo utarwana- Gen.Kabarebe avuga ku bushotoranyi bw’Abanyekongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe avuga ko u Rwanda rudashobora guhubuka ngo rujye mu ntambara iyo ari yo yose, bityo ko imyitwarire y’ubushotoranyi yakunze kugaragazwa n’Abanyekongo barimo n’abigeze kuza ku mupaka bagashaka kwinjira ku ngufu, idashobora gutuma u Rwanda rujya mu ntambara.

General James Kabarebe yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022.

Izindi Nkuru

Muri iki kiganiro, General Kabarebe warwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda, yagarutse ku mateka y’ingabo zahoze ari RPA zaranzwe no kutagamburuzwa, zikarenga imbogamizi zari zifite kugira ngo zitabare u Rwanda rwari rwugarijwe n’ibibazo bishingiye ku butegetsi bubi.

Nyuma yo gusobanurira uru rubyiruko amateka y’uru rugamba, General Kabarebe yanagejejweho ibibazo n’aba banyeshuri, banagarutse ku bushotoranyi bukomeje kugaragazwa n’Igihugu cy’igituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abaturage bacyo.

Umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo, kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo wuburaga ibikorwa byawo, Abanyekongo ndetse n’ubuyobozi bw’Igihugu cyabo, bakomeje gushinja u Rwanda gufasha uyu mutwe nyamara bizwi neza ko u Rwanda ntaho ruhuriye na wo.

Kuva kuri Perezida Felix Tshisekedi n’abayobozi mu nzego nkuru kugeza ku muturage w’Umunyekongo wo hasi, bagiye bagaragaza ko bifuza ko Igihugu cyabo cyarwana n’u Rwanda, nyamara u Rwanda rukavuga ko rutifuza intambara ahubwo ko inzira z’ibiganiro ari zo zikenewe.

General James Kabarebe mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko abavuga ko bifuza gutera u Rwanda ari benshi ariko ko biherera mu mvugo gusa kuko ntawabikinisha.

Yagarutse ku myitwarire y’ubushotoranyi yagiye igaragazwa n’Abanyekongo bigabizaga imihanda ndetse bamwe bakagera ku mupaka uhuza u Rwanda n’Igihugu cyabo, bagatera amabuye mu Rwanda, avuga ko u Rwanda rubireba ariko rukabitera umugongo.

Ati “Ntabwo Abakongo basara bakaza bagatuka u Rwanda ku mupaka, bagatera amabuye, ngo ibyo abe ari byo bishora u Rwanda mu ntambara. Intambara erega utoranya iyo uri burwane n’iyo utari burwane. Wajya mu ntamba n’umusazi? […] Umusazi uramwihorera ariko nyine ukaba washyizeho akagozi atagomba kurenga.”

General Kabarebe avuga ko hari Igihe biba ngombwa ko igihugu gifata icyemezo cyo kwirwanaho ku buryo “N’u Rwanda rutewe rwakwirwanaho, kandi buriya iyo Igihugu gifite imbaraga nk’u Rwanda ntabwo gipfa guhubuka kurwana intambara yose kuko kiba kizi ko aho kiri burwanire kiri bucyemure ikibazo cyacyo.”

Nyuma yuko Guverinoma ya Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo, ifatiye icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo, igaragaza ko itishimiye iki cyemezo.

Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryashyizwe hanze tariki 30 Ukwakira 2022, rivuga ko inzego z’umutekano ziryamiye amajanja kugira ngo hatagira abaturuka muri Congo ngo baze guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru