Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inzoga yitwa Umuneza yahagaritswe nyuma yo kuvugwaho kwivugana abantu bane

radiotv10by radiotv10
28/12/2021
in MU RWANDA
0
Inzoga yitwa Umuneza yahagaritswe nyuma yo kuvugwaho kwivugana abantu bane
Share on FacebookShare on Twitter

Inzoga yitwa Umuneza ivugwaho kunyobwa n’abantu bane bo mu Mujyi wa Kigali baherutse kwitaba Imana bikekwa ko bazize iyi nzoga, n’indi yitwa Tuzane zahagaritswe ku isoko n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) cyahagaritse izi nzoga kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021.

Inzoga izwi nka Umuneza ivugwaho kuba ari yo yahitanye abantu bane bayinyoye mu mpera z’icyumweru gishize mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Abo bantu bane barimo umugore umwe bapfuye mu bihe bitandukanye nyuma yo kunywa iriya nzoga nyinshi, bakaza kumererwa nabi mu gihe ubu hari n’abandi babiri barembye.

Iyi nzoga yitwa Umuneza isanzwe yengwa mu bitoki yari inasanganywe ikirango cy’ubuziranenge gitangwa n’ikigo cy’Igihugu cy’ubuziranenge RSB.

Ikigo Rwanda FDA cyasohoye itangazo rihagarika ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’ibi binyobwa birimo iyi nzoga ya Umuneza na Tuzane.

Itangazo rya Rwanda FDA rigira riti “Ishingiye ku igenzura ryakozwe nyuma ya raporo z’abantu bikekwa ko bagizweho ingaruka nyuma yo kunywa bimwe mu binyobwa byavuzwe haruguru, mu gihe Rwanda FDA ikiri gukora ubusesenguzi bwimbitse ndetse n’ibipimo bya Laboratwari ngo hamenyekane neza icyateye ingaruka abantu bagize, Rwanda FDA ibaye ihagaritse guruza, gukwirakwiza no kunywa izo nzoga zavuzwe haruguru.”

Iki kigo gisaba abantu bose baranguzaga n’abacuruzaga ibi binyobwa kubigarika ndetse n’abazinywaga bakabihagarika.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − fifteen =

Previous Post

Kigali: Kicukiro yakoresheje Kajugujugu mu bukangurambaga bwo kurwanya COVID yabaye iya mbere

Next Post

Kigali: Basanze umugabo yapfiriye mu gishanga bikekwa ko na we yazize inzoga y’inkorano

Related Posts

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Basanze umugabo yapfiriye mu gishanga bikekwa ko na we yazize inzoga y’inkorano

Kigali: Basanze umugabo yapfiriye mu gishanga bikekwa ko na we yazize inzoga y’inkorano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.