• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

radiotv10by radiotv10
17/02/2026
in Uncategorized
0
Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za America, anahura n’abanyacyubahiro n’ibyamamare binyuranye, bitabiriye ibi birori.

Ni umukino wabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za America, muri weekend ishize mu nzu y’imikino ya Intuit Dome, wanabereyemo ibirori binogeye ijisho.

Uyu mukino usanzwe uhuza abakinnyi b’imena muri Basketball muri America, wahuje amakipe abiri, ari yo USA Stars na USA Stripes, warangiye ikipe ya USA Stars itsinze amanota 47-21 USA Stripes.

Perezida Kagame kandi yaboneyeho kubonana n’abantu batandukanye, barimo abafite imyanya y’ubuyobozi mu bikorwa bya siporo, nka Steve Ballmer nyiri ikipe ya Los Angeles Clippers isanzwe inakorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, kuva muri Nzeri umwaka ushize wa 2025.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda bitangaza ko Perezida Kagame na Steve Ballmer “Ibiganiro byabo byagarutse ku ntambwe ishimishije y’umubano hagati y’u Rwanda na NBA irimo imikorenire yatangiye umwaka ushize hagati ya Clippers na Visit Rwanda.”

Perezida Kagame kandi ubwo yitabiraga uyu mukino, yanabonye n’abandi bafite amazina azwi bari baje kuwureba, barimo Igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza, Prince Harry n’umugore we Meghan Markle.

Umukuru w’u Rwanda kandi yanabonanye n’umuhanzi w’Umunya-Kenya Bien-Aimé Baraza wahoze mu itsinda Souti Sol, ukunze kugaragaza ko yishimira Perezida Paul Kagame ku bw’imiyoborere ye ireba kure.

Mu butumwa bugaragaza ibyishimo yatewe no guhura na Perezida Kagame, Bien-Aimé Baraza yagize ati “Igihe cyose nishimira Nyakubahwa Perezida. Warakoze kudufungurira imiryango twese. Komeza guhabwa umugisha.”

Uyu mukino wa All-Star Game kandi wanarebwe na Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’abandi banyacyubahiro baturutse mu bice binyuranye by’Isi.

Perezida Kagame na Prince Harry n’umugore we Meghan Markle
Yanahuye na Bien-Aimé Baraza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 3 =

Previous Post

Simple office wear that looks smart and elegant

Next Post

Eng-.Nduhungirehe responds to question about President Kagame being represented at the AU Summit

Related Posts

Abakozi ba CHUB basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu i Gicumbi

Abakozi ba CHUB basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu i Gicumbi

by radiotv10
02/07/2026
0

Abakozi b’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu iri mu Karere ka Gicumbi,...

Hashyizwe hanze uko kunywa inzoga mu Banyarwanda bihagaze

Hashyizwe hanze uko kunywa inzoga mu Banyarwanda bihagaze

by radiotv10
02/07/2026
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, kiratangaza ko umugabo umwe muri babiri, anywa inzoga, mu gihe mu bagore, abanywa inzoga ari babiri mu...

Nyanza: Ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha bwageze no mu banyerondo

Nyanza: Ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha bwageze no mu banyerondo

by radiotv10
02/07/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha, aho kuri iyi nshuro yasobanuriye abanyerondo...

Yago wumvikanaho gucururuka yavuze icyo yiteguye gukora hagati ye n’abarimo umunyamakuru Sabin

Ni bande bavugwa mu kirego Umunyamakuru Yago yamaze gushyikiriza RIB

by radiotv10
19/06/2026
0

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat, aremeza ko yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),...

U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 170 zivuye muri Libya

U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 170 zivuye muri Libya

by radiotv10
18/06/2026
0

U Rwanda rwakiriye abandi bantu 173 baturutse muri Libya barimo impunzi n’abashaka ubuhungiro, batumye umubare w’abamaze kwakirwa bose kuva muri...

Next Post
Eng-.Nduhungirehe responds to question about President Kagame being represented at the AU Summit

Eng-.Nduhungirehe responds to question about President Kagame being represented at the AU Summit

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.