Isengesho rya Muhoozi ku Rwanda n Uganda yise iwabo hombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, yasengeye Uganda n’u Rwanda yita ko ari Ibihugu by’iwabo byombi, abisabira umugisha ku Mana.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uri no kugira uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe urimo igitotsi, yanditse isengesho kuri Twitter ye asabira ibi Bihugu byombi by’ibituranyi.

Izindi Nkuru

Iri sengesho rigufi, yatangiye agira ati “Isengesho rya Uganda n’u Rwanda, iwacu hombi.”

Iri sengesho yanditse mu ijoro ryatambutse, yakomeje agira ati “Nyagasani duhe umugisha uturinde. Nyagasani wigaragarize muri twe, Ubuntu bwabwe bube kuri twe, uduhe guhorana nawe kandi uduhe amahoro.”

Muhoozi ukunze gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, muri iyi minsi akunze kugaruka cyane ku mubano w’u Rwanda na Uganda, aho akunze kugaragaza ko ibihugu byombi ari ibivandimwe ndetse ko ntawashaka kubangamira umubano wabyo ngo bimugwe amahoro.

Kuri iki Cyumweru kandi yanagarutse ku birego biherutse gushinja igisirikare cy’u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 wubuye imirwano muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi birego byazamutse mu ntangiro z’icyumweru gishize ubwo iyi mirwano yuburaga, ubuyobozi bwa Kivu ya Ruguru n’ubw’Igisirikare cya Congo, bakerekana abagabo babiri bavuga ko ari abafashwe mpiri muri iyo mirwano kandi ko ari abo mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Lt Gen Muhoozi wunze mu ry’ubuyobozi bw’u Rwanda, yavuze ko bariya bagabo bagaragajwe, badashobora kuba mu Gisirikare cy’u Rwanda kubera uburyo gisanzwe kizwiho gukora kinyamwuga.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto ya bamwe mu basirikare b’u Rwanda, Muhoozi yagize ati “Ndizera ntashidikanya ko nta musirikare wa RDF uri muri M23 yagabye igitero hafi ya Bunagana. Uku ni ko RDF basa. Ni igisirikare cy’intangarugero cyane.”

Mu cyumweru gishize, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye bidasubirwaho mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Nyuma y’uko iki gikorwa cyo kwinjira DRC muri EAC kibaye, Muhoozi yavuze ko Perezida Paul Kagame, Yoweri Kaguta Musevensi na Felix Tshisekedi, bahuje imbaraga bahita barandura umutwe wa M23 kuko ari umutwe udakanganye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru