Isesengura: U Rwanda rwakwema rute mu kurandura SIDA nyamara abandura benshi ari urubyiruko?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

U Rwanda, kimwe n’Umuryango w’Abibumbye, bombi bahuriye ku ntego yo kurandura Virus itera SIDA mu mwaka wa 2030, hagendewe kuri gahunda yiswe ’95-95-95’. Gusa imibare y’abandura bashya mu Rwanda ikomeza kugaragara mu rubyiruko, bishobora kuba ihurizo ritoroshye.

Ibyo biteganyijwe kugerwaho binyuze muri gahunda yo kuba 95% bazaba baripimishije Virusi itera SIDA, muri abo bipimishije, 95% byabo bakaba bari ku miti igabanya ubukana bwa Virusi Itera SIDA, abo bari ku miti na bo 95% byabo bakaba batagishobora kwanduza abandi.

Izindi Nkuru

Ikibazo umuntu yakwibaza, uburyo bwose bwakunze gukoreshwa mu rugamba rwo kurwanya iyi Virus mu Rwanda guhera mu myaka ya za 2000, buracyahari?

Dr Rwibasira Garcan, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA, mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, ati “Iyo tureba mu mibare tubona ko kugera nko mu mwaka w’1999, icyizere y’ubuzima cyari ntacyo bitewe n’uko nta miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA Igihugu cyari gifite, hakiyongeraho ubumenyi bucye Abanyarwanda bari bafite kuri iyo ndwara.”

Dr Garcan akomeza avuga ko “hashyizweho uburyo butandukanye, ibyapa ku mihanda bikangurira Abanyarwanda kwirinda iyi Virusi no kuyibasobanurira.”

Ibikorwa byamamaze nk’ibyapa byashyizwe ahantu hose hashobora guhurira abantu, hashyirwaho uburyo bwo gufasha abantu kubona udukingirizo mu buryo buboroheye, hashyirwaho ibigo bihuriza hamwe urubyiruko bizwi nka Centre de Jeune, ibyafashije cyane mu rugamba rwo guhangana na Virusi Itera SIDA. Nyamara ibyinshi muri ibi ntabigihari nkuko mbere byari bimeze.

 

Umusaruro wabaye uwuhe?

Nubwo kugeza ubu inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko Virusi itera SIDA irimo igenda itsindwa, ariko umubare munini w’abayandura ni urubyiruko.

Hari abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu Karere ka Kayonza, mu ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko aka kazi bakora ngo kabamo amafaranga menshi, ibituma bamwe banashukwa na yo, bakisanga bishoye mu bikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Bagaragaza ko nta ruhare na rumwe Leta igira ngo ibafashe nibura no kuba babona n’utwo dukingirizo aho bakorera, kandi nyamara iyo bariye bagahaga, mu nda, umubiri wabo na wo wumva wifuje mu buriri.

Si aha gusa kuko na bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Huye, mu birometero bitageze no kuri bibiri uvuye ku kigo cy’urubyiruko cyahoze cyitwa Centre Dushishoze, na bo bvuga ko utavuye ku ishuri ngo ujye kuri icyo kigo udashobora kugira ahandi ubona amakuru ajyanye na Virusi itera SIDA.

 

Leta yarajenjetse

Usibye aho, no mu bice bitandukanye by’imijyi nka Kigali, Huye, Gisenyi muri Rubavu n’ahandi, abaturage barataka kutabonera igihe udukingirizo, ibituma bamwe bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Nyamara aba Banyarwanda bararira kutabona udukingirizo, mu gihe Inzego z’ubuzima mu Rwanda zo zivuga ko nibura ku mwaka hatangwa udukingirizo dusaga miliyoni enye, tugakwirakwizwa hirya no hino mu gihugu.

Gusa, abiganjemo urubyiruko ntibabura gutaka ko ntatwo babona, ahubwo bagasaba ko Leta yatwongera, kandi tugashyirwa henshi hahurira abantu benshi.

Ibi biriyongeraho kuba nta nama cyangwa ibiganiro inzego z’ubuzima zijya zikora ngo zihurize hamwe abantu zibibutse ko ntaho SIDA yagiye, nkuko Abanyarwanda batandukanye babivuga.

Ibi bishobora guhita bikwereka uko urugamba rwo kurwanya Virusi itera SIDA ruhagaze mu Rwanda; gusa, inzego z’ubuzima zivuga ko nyuma yaho u Rwanda ruboneye imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, byanagabanyije cyane umubare w’abandura ku buryo hari icyizere.

 

Imibare y’abanduye n’icyizere cyo kurandura SIDA birahura?

Mu mwaka wa 2022, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA bo ku kirwa cya Nkombo giherereye mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rusizi, bagaragarije itangazamakuru ko ifu y’igikoma bahabwaga yahagaritswe badasobanuriwe impamvu, ibyabagizeho ingaruka bitewe n’uko kunywa iyi miti batariye byatumaga bamererwa nabi, bagahitamo kuyihagarika.

Icyo gihe bavugaga ko ababarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe muri abo bafata imiti, bakanahabwa ifu y’igikoma cya SOSOMA, ariko abo mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe ntibahabwe iyi fu y’igikoma.

Aba baturage, bashimangiraga ko muri aba bo mu cyiciro cya kabiri badahabwa iyi fu, abenshi ari abatishoboye kabone nubwo babarizwa mu cyiciro cya kabiri.

Ibi ntibishobora gufasha guhangana muri uru rugamba, ahubwo birongerera imbaraga iyi virusi, kuko iyi miti ikenera na nkunganire ariyo mirire y’uyifata.

 

Imibare iti iki?

Ubushakashatsi bwa RBC bwo muri 2022, bugaragaza ko urubyiruko n’abagore aribo bantu bibasiwe cyane na Virusi itera SIDA.

Ibi nabyo bishobora kuba bishingiye ku mibereho y’uru rubyiruko rwa ntaho nikora, ituma bishora mu bikorwa by’ubusambanyi buhumyi.

Imibare y’abanduye SIDA mu Rwanda itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abanduye kuri ubu ari ibihumbi 230 bangana na 3%, abafata imiti igabanya ubukana bakaba 94%. Bivuze ko 6% banduye SIDA badafata imiti kandi barahari ndetse bashobora gukongeza abandi.

Dr Eric Remera ushinzwe ubushakashatsi muri Porogaramu ya VIH/SIDA muri RBC, avuga ko imibare bafite yerekana ko ku mwaka mu Rwanda handura abantu bashya bagera ku bihumbi bitanu, aho 33% yabo baba ari urubyiruko. Ibi bivuze ko nibura ku mwaka handura abantu 1500 bari muri iki cyiciro cy’urubyiruko.

Mu gihe urubyiruko ari rwo Rwanda rw’Ejo runafite igihe kinini cyo kuba mu buzima buri imbere, ariko bakaba ari bo bibasiwe n’iki cyorezo, byumvikana nk’ibishobora kubyara ihurizo risaba imibare myinshi yo kugira ngo intego yo kurandura iyi Virusi igerweho.

Ese koko imbaraga zirimo gukoreshwa mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya SIDA zirahagije?

Igisubizo buri wese afite icye, kabone n’ubwo inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko hari icyizere gishingiye ku igabanuka ry’imibare y’abandura.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru