Intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi ziri mu ruzinduko muri Repubulika ya Centrafrique, zasuye Umuyobozi w’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki Gihugu (MINUSCA), Lt Gen Humphrey Nyone.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe 2025, aho Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga ndetse n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imyitozo muri RDF, Lt Col Laurent Kabutura basuye ukuriye MINUSCA ku Cyicaro Gikuru.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no kuba iri tsinda ry’Ingabo z’u Rwanda, ryabanje gusura ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zigize itsinda rya RWANBATT 2 mu gace ka Bossembele.
Komanda wa MINUSCA, Lt Gen Humphrey Nyone yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku kazi zikora gakomeye mu gushyira mu bikorwa inshingano z’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko ingabo z’u Rwanda zifite umwihariko.
Agaruka nko ku zigize itsinda rya RWANBATT 1, zinarinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu, Lt Gen Humphrey Nyone yagize ati “Ibyo ubwabyo, ni inyongera, hari ingabo nyinshi Bangui, ariko kugira ngo utoranywe mu bashinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu, ni umwihariko.”
Naho kuri RWANBATT 2, uyu ukuriye MINUSCA, yavuze ko na zo ari ingabo zifatiye runini umutekano muri iki Gihugu cya Centrafrique, kuko zirinda umutekano mu bice byinjira i Bangui mu Murwa Mukuru w’iki Gihugu. Ati “Ni ipfundo ry’ubu butumwa kuko bakora neza.”
Ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuraga RWANBATT 2 ku cyicaro Gikuru, yabagejejeho Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, ubashimira ku kazi bakora mu gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga amahoro n’ituze muri Centrafrique.
Uretse kuba RWANBATT 2 ifite inshingano zo kurinda umutekano mu bice byerecyeza i Bangui haba mu bikorwa byo gucunga umutekano wa nijoro, izi ngabo zinagaragara mu bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage, nk’Umuganda ndetse no guha ubuvuzi ku buntu abaturage.


RADIOTV10