Umunyarwenya Kaduhire Ernestine uzwi nka Kadudu, yavuze ubuzima bugoye yanyuzemo burimo kuba umwe mu babyeyi be yarabihakanye, ku buryo yakuze yumva nta muntu wamugaragariza urukundo, none akaba ashimishwa no kubona ahagarara imbere y’imbaga igaseka kubera we, ikanamwereka ko imwishimiye.
Kadudu ni umwe mu bakobwa bacye bamenyekaniye muri Gen Z Comedy nk’igitaramo cy’urwenya kimaze kwigarurira imitima ya benshi.
Uyu munyarwenya avuga ko kubera ubuzima yakuriyemo atizeraga ko hari uwamukunda kuko yakuranye agahinda katewe n’ibibazo yanyuzemo byaturutse kuri se.
Ati “Papa yaratubyaye aratwihakana avuga ko tutari abe, dukura turerwa no kwa sogokuru badafite ubushobozi. Ku ishuri rero kuri ibyo bikoresho byatangwaga na Jeanette nasabaga ababihawe bakampaho kugera ku twenda tw’imbere.”
Uyu munyarwenya avuga kandi ko hari amagambo yakuze abwirwa n’abaturanyi, yamucaga intege, agatuma arushaho kwiheba.
Ati “Njyewe na barumuna banjye hari umuntu wigeze kutubwira ngo ‘ubundi abana banzwe na se ni inde wabakunda?’ Yatumye niheba numva ko nta muntu ushobora kunkunda.”
Gusa ngo aho aziye muri ibi bitaramo byo gusetsa abantu, ndetse yagera imbere y’ababyitabiriye, agatera urwenya akabona abantu baraseka, byatumye yiyakira, kuko yabonaga ko afite abantu benshi bamukunze.
Uyu munyarwenya ashimira Madamu Jeannette Kagame, ndetse ko yumva anyotewe no kuzamubona yitabiriye ibi bitaramo, kuko asanzwe amufatiraho urugero.
Ati “Mba numva nakwicara ahantu First Lady ari kuganira, mba mbona agira umutima mwiza kuba ashyigikira abakobwa mu mashuri akanabaha ibikoresho mba numva namusaba kubikomeza cyane cyane mu byaro.”
Anamushimira ko ibikoresho yageneraga abanyeshuri, na we byamufashije kwiga, kuko ababaga babibonye bamuhagaho, na we akabasha gukomeza amasomo.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10