Abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bayobowe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka, Major General Ruki Karusisi; batangiye ibiganiro n’abayobozi b’Ingabo za Tanzania (TPDF) mu nama ya 15 y’Abayobozi b’Ingabo bakorera ku mipaka, iri kubera mu Karere ka Karagwe muri Tanzania.
Iyi nama igamije gukemura ibibazo by’umutekano byo ku mipaka no gukomeza kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi (u Rwanda na Tanzania) izamara iminsi itatu, kuva tariki ya 24 kugeza ku ya 26 Werurwe 2026.
Ni inama ihuje Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka za RDF na Burigade ya 202 y’Ingabo zirwanira ku butaka za TPDF, zikorera mu duce twegereye umupaka uhuza u Rwanda na Tanzania.
Itsinda rya RDF riyobowe na Major General Ruki Karusisi, Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka, mu gihe irya TPDF riyobowe na Brigadier General Gabriel Elias Kwiligwa, Umuyobozi wa Burigade ya 202 y’Ingabo zirwanira ku butaka.
Ku munsi wa mbere, abayobozi basuye uduce tw’ingenzi twegereye umupaka hagamijwe gusuzuma ibibazo by’umutekano bihari no kuganira n’abaturage bahatuye. Izi ngendo zibanze ku gukangurira abaturage kwirinda kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kwirinda kuroba mu buryo butemewe mu mazi asangiwe n’ibihugu byombi.
Aya matsinda yasuye uduce duturiye umupaka turimo imidugudu ya Nyarubare na Katwe yo mu Karere ka Kyerwa, ndetse n’umudugudu wa Nyakakoni mu Murenge wa Kayisho ku ruhande rwa Tanzania, uhana imbibi n’Umurenge wa Rwimiyaga mu Rwanda. Aho hantu harangwa n’inzira zitemewe, zirimo ibiyaga, inzuzi n’ibishanga by’umwihariko Umugezi w’Akagera, bikunze gukoreshwa mu kwambuka mu buryo butemewe.
Abayobozi bagaragaje ko aha hantu ari ahifashishwa cyane mu bucuruzi bwa magendu n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko byambukiranya imipaka, bashimangira ko hakenewe ingamba zihutirwa zo kubikumira no kongera imbaraga mu bufatanye bugamije guhagarika ingendo zitemewe no kurushaho kubungabunga umutekano ku mipaka muri rusange.



RADIOTV10







