Kabeza: Akabari kitwa Wakanda kafashwe n’inkongi idasanzwe karashya karakongoka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021, inzu ikoreramo akabari kitwa Wakanda Bar gaherereye mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanome mu Karere ka Kicukiro, yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Iyi nkongi yibasiye aka kabari ahagana saa sita z’amanywa ubwo abegereye kuri aka kabari babonye umuriro w’inkekwe ugurumana muri aka kabari.

Izindi Nkuru

Aka kabari kegereye isoko rya Kabeza riherereye hafi y’ikibuga cy’indehe ku muhanda uva mu Giporo werecyeza i Samuduha ya Kabeza.

Abari begereye aka kabari, bavuga ko umuriro wari mwinshi ku buryo bagize ubwoba bwo kuhegera mu gihe abakorera mu isoko na bo bahise bahurura ari benshi banafite ubwoba ko umuriro ushobora gusatira izindi nyubako.

Gusa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryatabaye nubwo ryasanze igice kinini cyamaze gushya.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi ndetse n’agaciro k’ibyangirikiyemo ntikaramenyekana gusa byinshi byari biri muri iyi nyubako birimo n’ibikoresho, byahiye birakongoka.

RADIOTV1O

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru