Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Kagame yasohoje isezerano rishingiye ku cyifuzo yagejejweho n’umwe mu bahanzi Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
15/07/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA, POLITIKI
0
Kagame yasohoje isezerano rishingiye ku cyifuzo yagejejweho n’umwe mu bahanzi Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi mu Matora ya Perezida wa Repubulika, na Madamu we Jeannette Kagame; bakiriya abahanzi batuye mu Karere ka Bugesera nyuma y’uko abihawemo icyifuzo na Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless, ndetse aranabagabira.

Nk’uko tubikesha Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye aba bahanzi kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, baratarama nk’uko byari byasabwe na Knowless.

Ubunyamabanga Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, bwagize buti “Kuri iki Cyumweru muri Kibugabuga, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye abahanzi batuye muri Karumuna, mu gusohoza isezerano yatanze mu cyumweru gishize mu bikorwa byo kwiyamamaza bya FPR byabereye i Bugesera.”

Ubu butumwa bw’Ubunyamabanga Bukuru bwa FPR-Inkotanyi bukomeza bugira buti “Perezida kandi yagabiye inka buri muhanzi.”

Tariki 06 Nyakanga 2024, ubwo Paul Kagame yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera, umuhanzikazi Knowless wagaragaje ibyiza byagezweho kubera imiyoborere myiza ya FPR-Inkotanyi irangajwe imbere na Paul Kagame, yamugejejeho icyifuzo.

Butera Knowless usanzwe atuye mu Karere ka Bugesera, aho Paul Kagame na we atuye ndetse anafite urwuri, yamusabye ko yazabasura, bakagira umwanya wo kuganira nk’abaturanyi.

Paul Kagame ubwo yatangiraga ijambo rye mu kwiyamamaza, yabanje gusubiza iki cyifuzo cyari cyatanzwe na Knowless, aho yagize ati “Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama.”

Nk’uko bisanzwe, Paul Kagame yahiguye iri sezerano, nyuma y’icyumweru kimwe gusa, ejo kuri iki Cyumweru tariki 14 yakiriye mu rugo rwe i Bugesera, abahanzi barimo Nkowless ndetse na Tom Close, basanzwe bafite amazina akomeye mu Rwanda, bakaba banatuye muri aka Karere ka Bugesera.

Mu bandi bazwi bakiriwe na Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, barimo Ishimwe Clement utunganya umuziki, usanzwe ari umugabo wa Knowless, Tricia usanzwe ari umugore wa Tom Close na we uzwi mu ruganda rw’ubwanditsi bw’ibitabo, Platini P., Nel Ngabo, na Meddy Saleh uzwi mu gutunganya imiziki mu buryo bw’amashusho.

Perezida Kagame yabakiriye anabatembereza mu rwuri

Banagize umwanya wo gutarama

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Bizejwe ibyari kubafasha gusezerera ubukene ariko ibyakurikiye sibyo bari biteze

Next Post

Amatora: Hatangajwe inkuru yumvikanamo amahirwe ku batarabashije kwiyimura kuri Lisiti y’itora

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amatora: Hatangajwe inkuru yumvikanamo amahirwe ku batarabashije kwiyimura kuri Lisiti y’itora

Amatora: Hatangajwe inkuru yumvikanamo amahirwe ku batarabashije kwiyimura kuri Lisiti y’itora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.