Nyuma y’uko bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda biga mu Ishami ryayo rya Gikondo, bavuze ko batungujwe icyemezo cyo kwimurirwa i Huye, Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza, bwisubiyeho butangaza ikindi gihe iki cyemezo kizashyirirwa mu bikorwa.
Muri iki cyumweru, bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryayo rya Gikondo, bavuze ko batungujwe iki cyemezo, nyamara bari baramaze kwishyura amafaranga y’ubukode n’ay’amafunguro.
Uwitwa Mugabe Robertson wavugaga ko yiga muri iri shami, yari yatambukije ubutumwa kuri X ku wa Kabiri tariki 20 Gashyantare agira ati “Uyu munsi tariki ya 20 nibwo twatunguwe n’inama y’igitaraganya yateguwe nabayobozi bacu batubwira ko tugomba kwimukira i Huye kandi harabura amezi atatu (3) yonyine ngo dusoze umwaka wa kabiri tujye mu wa gatatu.”
Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, yari yamusubije agira ati “Ni byo koko mugiye kwimukira i Huye gutangirirayo igihembwe cya 2 nkuko hari hashize igihe mwarabimenyeshejwe, gusa mugitegereje kumenyeshwa umunsi nyirizina. 1. Abari bafite amacumbi i Gikondo muzayahabwa i Huye; 2. Amafaranga y’urugendo ntimuzayishyuzwa.”
Nyuma y’umunsi umwe, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, bwashyize hanze itangazo buvuga ko iyi gahunda yahindutse nyuma y’uko hagaragajwe impungenge z’aba banyeshuri, ivuga ko yazihaye agaciro.
Iri tangazo rigira riti “Muri urwo rwego Kaminuza irifuza kumenyesha ko impungenge z’abanyeshuri bifuza kuguma muri Campus barimo kugeza mu mpera z’umwaka w’amashuri muri Gicurasi 2024, byasuzumanywe ubushishozi, kandi byemejwe.”
Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza buvuga ko iki cyemezo cyaturutse mu biganiro byahuje ubuyobozi bw’Ishami ryayo rya Gikondo cy’Ubucuruzi n’Imari (CBE) ndetse n’abahagarariye abanyeshuri.
Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko ibi byemezo byo kwimurira abanyeshuri mu yandi mashami yayo biri mu murongo wo gikomeza gukora amavugurura.
RADIOTV10