Kanyombya ari mu bafashwe bari gukina film barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi wa Film ufite izina rikomeye mu Rwanda uzwi nka Kanyombya, ari mu bantu 10 bafatiwe mu rugo rw’umuturage wo mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo bari gukina film barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ubuyobozi bw’ibanze muri aka gace, buvuga ko Kayitankore Njoli wamamaye nka Kanyombya yafatanywe n’abandi bantu benshi bari muri ruriya rugo bari gukina film batubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Izindi Nkuru

Aba ngo basanzwe muri uru rugo, barimo abari baturutse mu Mujyi wa Kigali barimo Kanyombya, bose nta numwe wari ufite icyemezo kigaragaza ko yipimishije cyangwa yikingije.

Amabwiriza agenderwaho kugeza ubu, yahagaritse ibikorwa by’inama z’imbonankubone ndetse n’abitabira ibikorwa binyuranye basabwe kubanza kwisuzumisha ndetse hakaba harashyizweho umubare ntarengwa.

Niyonziza Felicien uyobora Umurenge wa Remera, avuga ko Kanyombya yazanye n’abandi batanu bose bari baturutse i Kigali bagenzwa no gukina film bigatuma bamwe mu baturage bo muri kariya gace bahita bamenyesha inzego ko hari abantu baturutse kure kandi ko bashobora kuba batubahirije amabwiriza.

Avuga ko ubwo inzego zajyaga kubafata, zasanze aria bantu 10 bari mu rugo rumwe “bari kumwe na Kanyombya, ngo bari baje gukina filime […] rero icyaha cyari kirimo ni uko batabwiye ubuyobozi, ikindi ni uko batipimishije kandi kugira ngo abantu bangana gutyo bahure amabwiriza avuga ko bagomba kwipimisha.”

Ubuyobozi bwahise bubaca amande y’ibihumbi icumi (10 000 Frw) kuri buri muntu ndetse bagakora n’ibindi byose byateganyijwe nko kwipimisha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru