Umukobwa wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo wari usanzwe ari umwarimu, yasabiwe gufungwa burundu.
Uyu mukobwa akekwaho gukora iki cyaha tariki 28 Kamena 2022, ubwo umugabo wari usanzwe ari umwarimu yajyaga muri butiki y’uyu mukobwa kugura ibindi bitandukanye ariko bakaza kunanirwa kumvikana ku mwenda yari amusigayemo.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi buburana n’uyu mukobwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi, buvuga ko nyakwigendera yari yaguze ibintu bifite agaciro k’ibihumbi 18 Frw ariko akamwishyira ibihumbi 10 Frw hagasigara umwenda w’ibihumbi umunani.
Buvuga ko nyuma baje kunanirwa kumvikana ku mafaranga yari amusigayemo kuko nyakwigendera yavugaga ko yayamwishyuye yose mu gihe umukobwa yavugaga ko amusigayemo umwenda.
Uyu mukobwa yaje kwinjira mu nzu yarimo uwo mwarimu aza afite icyuma yagihishe mu ikabutura ahita agitera uwo mwarimu mu gatuza ahita yitaba Imana.
Ibi byabaye ku manywa y’ihangu saa sita z’amanywa mu Mudugudu wa Nyabiranga, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Murambi.
Muri uru rubanza rwaburanishijwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 02 Kanama 2022, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi kuzahamya icyaha uyu mukobwa, rukamukatira gufungwa burundu.
Urukiko rwahise rupfundikira urubanza, rukaba ruzasoma icyemezo cyarwo tariki 10 Kanama 2022.
RADIOTV10