Abahinzi b’ikawa bo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, bavuga ko izo bari bamaranye imyaka irenga 40 zitari zigitanga umusaruro ufatika, none bakaba batangiye kuzisazura, bakaba babyitezemo kongera amafaranga bakuramo.
Abaturage bo mu Kagari ka Murangara, Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, babwiye umunyamakuru ko ibiti by’ikawa zabo byari bimaze gusaza ku buryo bugaragara, dore ko ngo byari bimaze imyaka irenga 40 bitarasazurwa.
Ndorayabo Pascal “Namenye ubwenge mbona izi kawa ziteye kandi maze kugira imyaka 45, urumva ko nazo zigeze mu myaka 45! Ubwo rero ntabwo zari zicyera kuko zishaje, niyo uyiranduye ubona ko n’imizi yumye ku buryo itakivoma amazi.”
Mukamusoni Pauline ati “Ubu turi kuzirimbura ngo dutere izindi zera, naho izi zirashaje kandi izo tugiye gutera zera vuba.”
Ndutiye Seth ati “Kubera gusaza, zari zarabaye nk’ibisambo kubera ko zarwaraga n’udusimba cyane.”
Uku gusaza kw’ibi biti bya kawa kandi ngo kwagize ingaruka zikomeye ku musaruro wayo muri aka gace nk’uko Havugimana Martin, ushinzwe ubuhinzi, umutungo kamere n’ibidukikije mu murenge wa Mubuga, abisobanura.
Agronome Havugimana ati “Ubundi umusaruro wo muri 2022 ku biti bishyashya habonekaga hagati y’ibiro 8 na 12 mu gihe ibishaje byatangaga hagati ya 1.5 n’ibiro 3 gusa.”
Cyakora Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iyohereza mu Mahanga ry’Ikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), Bwana Bizimana Claude, na we agaragaza ko mu myaka ibiri ishize, umusaruro wa kawa wagiye ugabanyuka bidaturutse gusa ku biti bishaje, ariko ko kubisazura byahawe umwihariko mu rwego rwo kongera umusaruro wa kawa.
DG NAEB Bizimana Claude ati “Kugabanuka k’umusaruro ntitwabyitirira ibiti bishaje gusa, kuko n’ihindagurika ry’ibihe ryerekanye ko iyo izuba ribaye ryinshi umusaruro ugabanuka. Hari no kudakoresha ifumbire nk’uko bikwiye. Gusa twakoze ibarura ry’ibiti bishaje kugira ngo bisazurwe cyane cyane mu ntara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo kuko ari ho dufite ibiti byinshi, kandi kubisazura bigaragaza ko byatanze umusaruro cyane.”
Biteganyijwe ko uyu mwaka w’ihinga hazaterwa ibiti bya kawa bishya 2,902,145 kuri hegitari 1,043 na hegitari 443 zo gusazura, bakata ibiti bishaje kugira ngo bishibuke, mu gihe umwaka ushize hari hatewe ingemwe miliyoni 1.3. Ariko umushinga PSAC ukorera muri NAEB hatewe ibiti by’ikawa bishya miliyoni 9 kuri hegitari 3,050 kugeza muri 2029.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10









