Sunday, January 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

radiotv10by radiotv10
18/11/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinzi b’ikawa bo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, bavuga ko izo bari bamaranye imyaka irenga 40 zitari zigitanga umusaruro ufatika, none bakaba batangiye kuzisazura, bakaba babyitezemo kongera amafaranga bakuramo.

Abaturage bo mu Kagari ka Murangara, Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, babwiye umunyamakuru ko ibiti by’ikawa zabo byari bimaze gusaza ku buryo bugaragara, dore ko ngo byari bimaze imyaka irenga 40 bitarasazurwa.

Ndorayabo Pascal “Namenye ubwenge mbona izi kawa ziteye kandi maze kugira imyaka 45, urumva ko nazo zigeze mu myaka 45! Ubwo rero ntabwo zari zicyera kuko zishaje, niyo uyiranduye ubona ko n’imizi yumye ku buryo itakivoma amazi.”

Mukamusoni Pauline ati “Ubu turi kuzirimbura ngo dutere izindi zera, naho izi zirashaje kandi izo tugiye gutera zera vuba.”

Ndutiye Seth ati “Kubera gusaza, zari zarabaye nk’ibisambo kubera ko zarwaraga n’udusimba cyane.”

Uku gusaza kw’ibi biti bya kawa kandi ngo kwagize ingaruka zikomeye ku musaruro wayo muri aka gace nk’uko Havugimana Martin, ushinzwe ubuhinzi, umutungo kamere n’ibidukikije mu murenge wa Mubuga, abisobanura.

Agronome Havugimana ati “Ubundi umusaruro wo muri 2022 ku biti bishyashya habonekaga hagati y’ibiro 8 na 12 mu gihe ibishaje byatangaga hagati ya 1.5 n’ibiro 3 gusa.”

Cyakora Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iyohereza mu Mahanga ry’Ikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), Bwana Bizimana Claude, na we agaragaza ko mu myaka ibiri ishize, umusaruro wa kawa wagiye ugabanyuka bidaturutse gusa ku biti bishaje, ariko ko kubisazura byahawe umwihariko mu rwego rwo kongera umusaruro wa kawa.

DG NAEB Bizimana Claude ati “Kugabanuka k’umusaruro ntitwabyitirira ibiti bishaje gusa, kuko n’ihindagurika ry’ibihe ryerekanye ko iyo izuba ribaye ryinshi umusaruro ugabanuka. Hari no kudakoresha ifumbire nk’uko bikwiye. Gusa twakoze ibarura ry’ibiti bishaje kugira ngo bisazurwe cyane cyane mu ntara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo kuko ari ho dufite ibiti byinshi, kandi kubisazura bigaragaza ko byatanze umusaruro cyane.”

Biteganyijwe ko uyu mwaka w’ihinga hazaterwa ibiti bya kawa bishya 2,902,145 kuri hegitari 1,043 na hegitari 443 zo gusazura, bakata ibiti bishaje kugira ngo bishibuke, mu gihe umwaka ushize hari hatewe ingemwe miliyoni 1.3. Ariko umushinga PSAC ukorera muri NAEB hatewe ibiti by’ikawa bishya miliyoni 9 kuri hegitari 3,050 kugeza muri 2029.

Ikawa bari basanganywe ngo yari ishaje
Ubu bari gutera inshya

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

Next Post

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Related Posts

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.