Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kayonza: Abashumba b’abamutungo n’utazwi aho yaturutse baravugwaho ibyo abaturage batabariza

radiotv10by radiotv10
10/08/2024
in MU RWANDA
0
Kayonza: Abashumba b’abamutungo n’utazwi aho yaturutse baravugwaho ibyo abaturage batabariza
Share on FacebookShare on Twitter

Abatujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo w’Indatwa mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayoza, bavuga barembejwe n’inkoni z’abashumba b’amatungo bafatanya n’umuturage batazi aho yaturutse.

Aba baturage batujwe muri uyu mudugudu uherereye mu Kagari ka Nyagatovu, babwiye RADIOTV10 ko itsinda ry’abashumba rifatanyije n’umuturage witwa Amani, bakomeje kubateza umutekano mucye.

Uwitwa Ntirenganya Jean de Dieu uherutse gukubitwa n’aba bantu, avuga ko bamuhohoteye ntacyo bamuhoye kuko bamukubise ubwo bamusangaga yiyicariye.

Ati ”Bansanze aho nari nicaye hano, umwe akoresha ibintu byo kunshotora, antuka ibitutsi nyandagazi, ngiye kunyara hariya nsanga umuntu yanyihishe urumva mfatanye n’umwe kuko nari muri hejura  undi ankubita ibuye mu mutwe hano inyuma no mu matwi hano urabona ukuntu bangize.”

Ntirenganya Jean de Dieu akomeza avuga ko bahorana ubwoba kubera aka gatsiko kadahwema guhohotera abaturage.

Ati “Hano hari itsinda ry’abashumba bishyize hamwe, iyo bishyizemo umuntu ubwo badashaka ntibamushaka nyine.”

Undi muturage usanzwe acuruza inzoga, uvuga ko yakubiswe n’umuturage usanzwe akora akazi ko kubaka witwa Amani ufatanya n’aba bashumba, avuga ko yamwishyuje amafaranga y’inzoga yari yamuhaye, aho kumwishyura akamwadukira akamukubita.

Ati ”Yari afite ibihumbi bibiri mu ntoki ndamubwira nti ‘ngaho nyishyura’, ngo ‘mfite kukwishyura no kutakwishyura’, nti ‘kubera iki kandi njye nguhaye inzoga yanjye?, aravuga ati ‘nanayimena nkasohoka ntacyo wantwara’.”

Uyu muturage avuga ko byazamukiye aho uyu Amani akamukubita ndetse n’ushinzwe umutekani yahagoboka, na we akamukubita, agahita yiruka.

Umunyamakuru yagerageje kuvugisha uyu Amani uvugwaho urugomo, akimara kubona ko aje ngo baganire, ahita akizwa n’amaguru ariruka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko kugeza ubu ntacyo babikoraho usibye kubanza gukurikirana bakabanza kumenya niba ari byo.

Ati “Hari inzego zishinzwe urugomo nk’urwo, iyo bibaye hamenshwa RIB. Icya mbere ntacyo navuga ku kibazo nk’icyo, iyo habayeho gukubita no gukomeretsa hari uburyo ikibazo gikurikiranwa.”

icyakora uyu Muyobozi yizeje aba baturage ko agiye gukurikirana iki kibazo ku buryo haramutse harimo ibigize ibyaha, byashyirwa mu nzego z’ubutabera.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Ubutumwa bw’Umukozi w’Imana ukunzwe ku bagore bambara ibibakoza isoni babyita ‘gutwika’

Next Post

Iby’ingenzi bitangaje ku rubuga ChatGPT rwabaye inshuti y’abandika ‘Memoire’ n’abifuza kugorora inyandiko

Related Posts

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

by radiotv10
07/07/2025
1

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’uyu mugabo ku cyemezo cyo...

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

by radiotv10
07/07/2025
0

The Government of Rwanda has called on the United States to ensure strict enforcement of the recently signed peace agreement...

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

by radiotv10
07/07/2025
0

Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa...

Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Ingabire Victoire azagerezwa imbere y’Urukiko

Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Ingabire Victoire azagerezwa imbere y’Urukiko

by radiotv10
07/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza ukurikiranyweho ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, azagezwa imbere y’Urukiko kuri uyu wa Kabiri kugira ngo aburane...

Icyo u Rwanda rwabwiye America ku kizatuma amasezerano rwasinyanye na Congo yubahirizwa

Icyo u Rwanda rwabwiye America ku kizatuma amasezerano rwasinyanye na Congo yubahirizwa

by radiotv10
07/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; avuga ko ubwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanaga Amasezerano y’Amahoro n’iya DRC, yasabye Leta...

IZIHERUKA

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage
AMAHANGA

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

by radiotv10
07/07/2025
0

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

07/07/2025
Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi bitangaje ku rubuga ChatGPT rwabaye inshuti y’abandika ‘Memoire’ n’abifuza kugorora inyandiko

Iby’ingenzi bitangaje ku rubuga ChatGPT rwabaye inshuti y’abandika ‘Memoire’ n’abifuza kugorora inyandiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.