Tuesday, September 10, 2024

Kayonza: Abashumba b’abamutungo n’utazwi aho yaturutse baravugwaho ibyo abaturage batabariza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abatujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo w’Indatwa mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayoza, bavuga barembejwe n’inkoni z’abashumba b’amatungo bafatanya n’umuturage batazi aho yaturutse.

Aba baturage batujwe muri uyu mudugudu uherereye mu Kagari ka Nyagatovu, babwiye RADIOTV10 ko itsinda ry’abashumba rifatanyije n’umuturage witwa Amani, bakomeje kubateza umutekano mucye.

Uwitwa Ntirenganya Jean de Dieu uherutse gukubitwa n’aba bantu, avuga ko bamuhohoteye ntacyo bamuhoye kuko bamukubise ubwo bamusangaga yiyicariye.

Ati ”Bansanze aho nari nicaye hano, umwe akoresha ibintu byo kunshotora, antuka ibitutsi nyandagazi, ngiye kunyara hariya nsanga umuntu yanyihishe urumva mfatanye n’umwe kuko nari muri hejura  undi ankubita ibuye mu mutwe hano inyuma no mu matwi hano urabona ukuntu bangize.”

Ntirenganya Jean de Dieu akomeza avuga ko bahorana ubwoba kubera aka gatsiko kadahwema guhohotera abaturage.

Ati “Hano hari itsinda ry’abashumba bishyize hamwe, iyo bishyizemo umuntu ubwo badashaka ntibamushaka nyine.”

Undi muturage usanzwe acuruza inzoga, uvuga ko yakubiswe n’umuturage usanzwe akora akazi ko kubaka witwa Amani ufatanya n’aba bashumba, avuga ko yamwishyuje amafaranga y’inzoga yari yamuhaye, aho kumwishyura akamwadukira akamukubita.

Ati ”Yari afite ibihumbi bibiri mu ntoki ndamubwira nti ‘ngaho nyishyura’, ngo ‘mfite kukwishyura no kutakwishyura’, nti ‘kubera iki kandi njye nguhaye inzoga yanjye?, aravuga ati ‘nanayimena nkasohoka ntacyo wantwara’.”

Uyu muturage avuga ko byazamukiye aho uyu Amani akamukubita ndetse n’ushinzwe umutekani yahagoboka, na we akamukubita, agahita yiruka.

Umunyamakuru yagerageje kuvugisha uyu Amani uvugwaho urugomo, akimara kubona ko aje ngo baganire, ahita akizwa n’amaguru ariruka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko kugeza ubu ntacyo babikoraho usibye kubanza gukurikirana bakabanza kumenya niba ari byo.

Ati “Hari inzego zishinzwe urugomo nk’urwo, iyo bibaye hamenshwa RIB. Icya mbere ntacyo navuga ku kibazo nk’icyo, iyo habayeho gukubita no gukomeretsa hari uburyo ikibazo gikurikiranwa.”

icyakora uyu Muyobozi yizeje aba baturage ko agiye gukurikirana iki kibazo ku buryo haramutse harimo ibigize ibyaha, byashyirwa mu nzego z’ubutabera.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts