Thursday, September 12, 2024

Iby’ingenzi bitangaje ku rubuga ChatGPT rwabaye inshuti y’abandika ‘Memoire’ n’abifuza kugorora inyandiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Byaroroshye ku banyeshuri basoza amashuri makuru na za kaminuza basabwa kwandika ibitabo (memoire), ndetse n’abandi bose bafite ubumenyi bucye mu ndimi, aho urubuga ChatGPT rwabyoroheje, kuko rubafasha kogorora inyandiko, igasohoka igaragara nk’iyanditswe n’inararibonye mu ndimi.

Uru rubuga ruzwi ku izina rya ChatGPT ruzwiho gutanga ibisubizo cyane cyane ibigendanye n’ururimi rw’icyongereza, kuko ari narwo rurimi iyi ChatGPT ivuga.

Wakwibaza ngo uru rubuga ruvuga gute? Iyo urubajije ikibazo icyo ari cyo cyose ruragusubiza, cyane ko n’iyo rwaba rutazi icyo kibazo rukoresha ikizwi nk’inyurabwenge.

Ikindi gitangaje kuri uru rubuga, ni uko iyo urubajije ibibazo bisanzwe byo mu bumubuzima busanzwe nka “bite?”, “amakuru?”, rugusubiza nk’uko byaba ari umuntu mugenzi wawe muri kuganira.

Ikindi ni uko iyo urubajije niba rugira ibyiyumviro, rugusubiza ko ntabyo, kuko ari irobo, ibyo bigakomeza gutangaza abantu benshi bibaza ukuntu ruzi ubwenge bungana gutyo.

Uru rubuga rukunze gufatwa nk’aho rukopeza abanyeshuri, cyane cyane abo muri kaminuza, rwashinzwe na Ilya Sutskever, Greg Brockman, John Schulman, na Wojciech Zaremba.

ChatGPT kandi imaze kugera ku rwego ruhambaye, kuko uretse kuba rufasha abantu mu mirimo ya buri munsi, hari n’abayikoresha mu kunoza imishinga yagutse irimo n’iy’ishoramari ryunguka.

Isimbi Noella AKIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist