Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amateka yongeye kwiyandika mu mahitamo y’Abanyarwanda: Perezida Kagame yarahiye aha isezerano Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
12/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Amateka yongeye kwiyandika mu mahitamo y’Abanyarwanda: Perezida Kagame yarahiye aha isezerano Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Saa 15:42’, isaha itazibagirana mu mateka y’Abanyarwanda ubwo bakiraga indahiro ya Perezida Paul Kagame bongeye kwitorera ku majwi 99,18%, akaba yabizeje ko bazakomeza gufatanya nk’uko byakomeje kubaranga, ati “Icyizere mumfitiye, ni cyo mbafitiye.”

Ni umunsi wari utegerezanyijwe amatsiko menshi, ku Banyarwanda batahwemye kugaragariza Perezida Paul Kagame ko ari we muyobozi uhwanye n’amahitamo yabo, ndetse bakabigaragariza mu kumuhundagazaho amajwi mu matora yabaye tariki 15 Nyakanga 2024, yasize bamutoye ku gipimo gisatira 100%.

Umuhango witabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma batandukanye barenga 20, baturutse mu mfuruka zose z’Umugabane wa Afurika, ndetse n’abandi Banyacyubahiro barimo abayoboye Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’abigeze kuba Abakuru b’Ibihugu.

Ku isaaha ya saa cyenda na mirongo ine n’ibiri (15:42’), Perezida Paul Kagame wari ufashe ku ibendera ry’u Rwanda n’ukuboko kw’imoso, yarahiriye kongera kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda muri Manda y’imyaka itanu, ikaba ari na yo ya mbere nyuma y’uko Itegeko Nshinga rihinduwe, imyaka ya manda ikagirwa itanu ivuye kuri irindwi.

Mu birori byari binogeye ijisho, Perezida Paul Kagame amaze kurahizwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, yanamushyikirije ibirango by’Igihugu, Itegeko Nshinga, Ibendera n’Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda, ndetse Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, na we amushyikiriza inkota n’ingabo, nk’ibimenyetso by’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda byo kurinda ubusugire bw’Igihugu.

Icyizere bamugiriye yavuze ko na we ari cyo abafitiye

Mwakunze kuvuga ngo ‘ni wowe’ ariko si ndi njyenyine

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere, bakamutora, ndetse ko babigaragaje mu bihe bitambutse birimo ibyo kwiyamamaza, ndetse n’ibikorwa by’amatora, byaranzwe n’ibyishimo ku Banyarwanda.

Ati “Ndagira ngo mbere na mbere nshimire Abanyarwanda mwese kuba mwongeye kungirira icyizere. Nishimiye kongera kubabera Umuyobozi ari we Perezida muri iyi manda nshya dutangiye.”

Perezida Kagame kandi yashimiye abashyitsi baje kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi birori, yaba ari abaturutse mu Bihugu bya hafi ndetse n’abaturutse mu bya kure.

Yavuze ko muri iyi myaka 30 ishize, u Rwanda rwashyizeho politiki ishingiye ku kongera kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarasenywe n’ubutegetsi bubi bwabayeho mbere bukabiba amacakubiri mu Banyarwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ibyo Abanyarwanda bagezeho muri iyi myaka 30, byagezweho kubera imikoranire y’Abanyarwanda n’abayobozi babo, by’umwihariko umuyobozi wabo bihitiyemo.

Ati “Mu bihe byo kwiyamamaza twumvaga kenshi ya ntero yagira iti ‘ni wowe’, ariko mu by’ukuri si njye njyenyine, ahubwo ni mwebwe ni twese, namwe.”

Yavuze ko ubu igisigaye ari uguhanga amaso ibiri imbere, ubundi ubu bufatanye bwakomeje kuranga Abanyarwanda, bugakomeza kubageza ku bindi bifuza kugeraho.

Ati “Ubu rero tugomba kongera kureba imbere ahazaza. Mu myaka 30 ishize, twageze kuri byinshi kandi byiza, ariko nanone haracyari byinshi tutarageraho, ariko tuzageraho mu myaka iri imbere. Iyi manda nshya rero, ni intangiriro yo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho. Kuki se n’ubundi tutarenza ku byo twakoze?”

Ibi kandi kuba Abanyarwanda babitekereza, ntabwo byaba ari ukwigerezaho, kuko ibyo bashoboye mu bihe bitambutse byari bigoye, bishimangira ko ntacyo batageraho kandi ko icyatuma babigeraho kigishinze imizi.

Ati “Kubitekereza ntabwo ari ukurota, birashoboka bizashoboka, twabikora kandi tuzabikora. Icy’ingenzi muri byose turi hamwe turi umwe.”

Yongeye kwizeza Abanyarwanda ko icyizere bamugiriye azakomeza kukigenderaho, kandi ko yizeye ko n’ubundi bazakomeza kukimushyigikiramo bakanamufasha kuzuza inshingano bamuhaye.

Ati “Mwampaye amahirwe y’icyo cyizere yo kubakorera no gukorana namwe, ibyo twifuza byose tuzabigeraho. Hari byinshi tugomba gukomeza gucyemura, hari byinshi tugomba gukomeza guhuriraho, icyizere mumfitiye, ni cyo mbafitiye.”

Umukuru w’u Rwanda yizeje Abanyarwanda ko umugisha u Rwanda rufite, uzakomeza gushoboza abarutuye kugera ku byo bifuza kugeraho, kandi buri wese abigizemo uruhare, ndetse n’umusaruro wabyo ukazakomeza kugera kuri bose.

Perezida Kagame yarahiriye kongera kuyobora Abanyarwanda
Abakuru b’Ibihugu binyuranye bitabiriye ibi birori

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − eight =

Previous Post

Iby’ingenzi bitangaje ku rubuga ChatGPT rwabaye inshuti y’abandika ‘Memoire’ n’abifuza kugorora inyandiko

Next Post

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe umunsi w’ikiruhuko rusange mu Rwanda

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe umunsi w’ikiruhuko rusange mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.