Abagize itsinda Tube Heza rikora isuku ku muhanda wa kaburimbo ku gice cy’Umurenge wa Kabare mu Karere ka Kayoza, bavuga ko bamaze amezi atandatu badahembwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha bagahabwa amafaranga yabo.
Abagize itsinda Tube Heza ryo mu Murenge wa Kabare bakora isuku ku muhanda wa kaburimbo muri uyu murenge bavuga ko bamaze amezi atandatu nta mafaranga barahabwa, mu gihe ngo byari bimenyerewe ko bayahabwa buri mezi atatu. Icyo bose bahurizaho ni uko bakwishyurwa amafaranga bakoreye, kuko ngo bikomeje kubashyira mu mibereho mibi.
Uwitwa Nyiransabimana Sarah ati: “Tumaze imyaka itandatu dukora mu muhanda. Kanyabutaka yaduhaye akazi, buri mezi atatu tugahembwa, none amezi abaye atandatu bataraduhemba. Ubu rero batubwira ko amafaranga yaraje, ariko ko ikibazo gihari ari Gitifu utarasinyira kuri iyo fishi ngo tubone amafaranga.”
Undi witwa Dushimimana Claudine yunzemo ati: “Ubukene buratwishe, abana barirukanywe ku ishuri kuko turimo gushaka amafaranga yo kwishyura amafaranga y’ishuri.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Djafari Bagirigomwa, yabwiye RadioTV10 ko ikibazo bakizi, ko hari ibiri gutunganywa, ariko ko bitarenze icyumweru gitaha bazaba bayabonye. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru kuri telefoni.
Ati: “Iyi dosiye ndayizi. Hari ibiri kunozwa mu mibyizi bakoze, ariko ikibazo cyabo kirakemuka vuba. Icyumweru gitaha biraba biri ku murongo.”
Itsinda Tube Heza rigizwe n’abaturage 21, bahuriza ku gusaba ko bakwishyurwa amafaranga bakoreye, kuko ngo bikomeje kubashyira mu bukene ndetse no kubura ikibatunga, nk’uko bavuga ko ari ho bakura amaramuko.



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10









