Kayonza: Bavuze impamvu ituma hari igihe kigera bagahagarika akazi kabatunze bitabarutseho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakorera akazi ko gusudira mu mu Gakiriro ka Kayonza, bavuga ko mu gihe cy’imvura bahagarika akazi kuko aho bakorera huzuramo amazi bitewe no kuba inyubako bakoreramo zarubatswe nabi, bakirinda ko habaho impanuka yaterwa n’amazi n’umuriro w’amashanyarazi.

Abaganiriye na RADIOTV10 bakorera muri aka gakiriro ka Kayonza, byumwihariko abakorera mu gice cyagenewe gusudiriramo, bavuga ko babangamiwe cyane no kuba aho bakorera hubatswe nabi ku buryo bidindiza imikorere yabo.

Izindi Nkuru

Umwe muri bo ati “Iyo imvura iguye aha ngaha, amazi aba menshi ku buryo aha huzura amazi, ugasanga ni nk’aho ari inyanja.”

Akomeza avuga ko badashobora kuhakorera mu gihe cy’imvura, ari uko bishobora guteza impanuka kuko imashini zabo zikoresha umuriro w’amashanyarazi.

Ati “Impamvu bibangama umuriro n’amazi ntibijyana, iyo imvura iguye ni imbogamizi kuko ntabwo komande irangira uko wabyifuje niba ari umunsi umwe biba iminsi ine.”

Undi ati “Iyo ukoze harimo amazi umuriro wanagukubita ukakwangiza. Ni ngombwa ngo utegereje amazi ashiremo ukomeze akazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo bagiye kureba uko cyakurikiranwa kugira ngo gikemuke.

Abakorera muri aka gakiriro ka Kayonza basaba ko iki kibazo cyakemurwa mu buryo burambye kugira ngo babashe gukora ntacyo bikanga, bityo bakomeze kwiteza imbere no guteza imbere Akarere kabo.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru