Saturday, June 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Bavuze impamvu ituma hari igihe kigera bagahagarika akazi kabatunze bitabarutseho

radiotv10by radiotv10
20/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Kayonza: Bavuze impamvu ituma hari igihe kigera bagahagarika akazi kabatunze bitabarutseho
Share on FacebookShare on Twitter

Abakorera akazi ko gusudira mu mu Gakiriro ka Kayonza, bavuga ko mu gihe cy’imvura bahagarika akazi kuko aho bakorera huzuramo amazi bitewe no kuba inyubako bakoreramo zarubatswe nabi, bakirinda ko habaho impanuka yaterwa n’amazi n’umuriro w’amashanyarazi.

Abaganiriye na RADIOTV10 bakorera muri aka gakiriro ka Kayonza, byumwihariko abakorera mu gice cyagenewe gusudiriramo, bavuga ko babangamiwe cyane no kuba aho bakorera hubatswe nabi ku buryo bidindiza imikorere yabo.

Umwe muri bo ati “Iyo imvura iguye aha ngaha, amazi aba menshi ku buryo aha huzura amazi, ugasanga ni nk’aho ari inyanja.”

Akomeza avuga ko badashobora kuhakorera mu gihe cy’imvura, ari uko bishobora guteza impanuka kuko imashini zabo zikoresha umuriro w’amashanyarazi.

Ati “Impamvu bibangama umuriro n’amazi ntibijyana, iyo imvura iguye ni imbogamizi kuko ntabwo komande irangira uko wabyifuje niba ari umunsi umwe biba iminsi ine.”

Undi ati “Iyo ukoze harimo amazi umuriro wanagukubita ukakwangiza. Ni ngombwa ngo utegereje amazi ashiremo ukomeze akazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo bagiye kureba uko cyakurikiranwa kugira ngo gikemuke.

Abakorera muri aka gakiriro ka Kayonza basaba ko iki kibazo cyakemurwa mu buryo burambye kugira ngo babashe gukora ntacyo bikanga, bityo bakomeze kwiteza imbere no guteza imbere Akarere kabo.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + eighteen =

Previous Post

Amarira baterwaga n’umugezi wari warabazengereje wanatwaye ubuzima bwa bamwe bagiye kuyahozwa burundu

Next Post

DRCongo: FARDC yatangaje amakuru mashya ku igeragezwa rya ‘Coup d’Etat’ ryazamuye urujijo

Related Posts

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho kwica ateraguye ibyuma umugore bari bamaranye amezi abiri babana,...

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

by radiotv10
13/06/2025
0

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha,...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

by radiotv10
13/06/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere...

IZIHERUKA

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
MU RWANDA

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

14/06/2025
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

14/06/2025
Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

14/06/2025
Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

13/06/2025
Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: FARDC yatangaje amakuru mashya ku igeragezwa rya ‘Coup d’Etat’ ryazamuye urujijo

DRCongo: FARDC yatangaje amakuru mashya ku igeragezwa rya ‘Coup d’Etat’ ryazamuye urujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.