Kayonza: Umugabo yapfuye yiyahuye ku nshuro ya gatatu asiga asabye nyina ikintu gikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Kagari ka Karambi, Umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, haravugwa umugabo wapfuye yiyahuye nyuma yo kubigerageza inshuro ebyiri byanga, akabikora anyoye umuyi wica nyuma yo gusaba umubyeyi we kuzamurerera abana.

Uyu mugabo w’imyaka 29 witabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, asanzwe yubatse gusa yari aherutse kohereza umugore we n’abana babo kujya gusura iwabo.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo bikekwa ko yiyahuje umuti usanzwe ukoreshwa mu kwica udusimba dufata ku ruho rw’amatungo, yabanje gutabarizwa akimara kuwunywa, gusa imbangukiragutabara yari igiye kumujyana kwa muganga ysanze yamaze kwitaba Imana.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye gukora iperereza kuri uru rupfu.

Gashayija Benon uyobora Umurenge wa Murundi, yatangaje ko uyu mugabo yiyahuye abanje gusaba umubyeyi we kuzamurerera neza abana.

Uyu muyobozi avuga ko amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’umuryango wa nyakwigendera, nyakwigendera nta kibazo yari afitanye n’umugore we.

Ati Yewe nta n’uwo bari bagifitanye ahubwo ngo ni ubwa gatatu yari agerageje kwiyahura.”

Uyu muyobozi avuga izindi nshuro ebyiri zose, yagerageje kwiyahura yimanitse mu mugozi ariko umugore we akamutabara.

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko yohereje umugore n’abana, afite gahunda yo kwiyambura ubuzima kugira ngo noneho umugore we atazamubuza uyu mugambi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru