Rigathi Gachaguwa wari Visi Perezida wa Kenya, ubu akaba atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto; yavuze ko uyu Mukuru w’Igihugu akorana ubucuruzi na Al Shabaab ndetse n’umutwe wa RSF ukorera muri Sudan.
Uyu wahoze ari Visi Perezida wa Kenya; yavugiye ibi muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho yavuze ko afite ibimenyetso bigaragaza ko Umukuru w’Igihugu cya Kenya ashyira umutekano w’isi mu kaga kubera inyungu ze bwite.
Yagize ati “Abanyamerika barashaka gukora iprerereza ku bucuruzi ukorana na Hemerti uyobora RSF muri Sudan. Akugurisha zahabu hanyuma ukamwoherereza intwaro zo kwica abagore n’abana muri sudan.
Ntabwo ushobora kwitandukanya na byo kubera ko dufite ibimenyetso. Nari nkungirije igihe izo nama zabaga. Mbifiteho amakuru arambuye. […] William Ruto; Abanyamerika bakeneye kumenya impamvu ukorana na Al shabaab. Wigeze guhura n’abayobora ibyihebe bya al shabaab batatu mu ijoro, kandi mwaganiraga ubucuruzi.”
Gachaguwa yakomeje avuga ko Perezida Ruto yahinduye amategeko yo guha abanyamahanga indangamuntu. Ku bwa Gachaguwa avuga ibyo bigamije gushyigikira iterabwoba.
Yashimangiye ko ibi ari byo byamujyanye muri Leta Zunze Ubumwe za America. Yaboneyeho no gusaba ubutegetsi bwa America gufatira ibihano Perezida Ruto.
Ati “Utekereza ko ndi ikigoryi; ariko ntiwibwire ko naje hano gutembera, naje hano gutanga muri Guverinoma, Inteko Inshinga Amategeko ya America ikirego cy’abaturage ba Kenya. Icyo dusaba Guverinoma ya America ni uko igihe babona aya makuru ari impamo badufasha. Ntibafatire ibihano abaturage ba Kenya. Mufate umwanzuro ukwiye; mufatire ibihano William Ruto ku gite cye, ntazigere yongera kugera muri America.
Kenya ntigomba kujya mu bibazo kubera umuntu umwe, ariko America nifata umwanzuro wo kumufatira ibihano byo kutagaruka hano muri America; ntazigera asubira no mu bindi Bihugu bikorana na America, ikibazo cyacu kizaba gikemutse.”
Gachaguwa akimara kuvuga ibi; abanyepolitike bavuze ko yakoze amakosa akomeye. Umudepite mu Nteko Ishinga amategeko ya Kenya; Bashir Abdullah; Visi Perezida wa Komisiyo y’Umutekano n’Ububanyi n’Amahanga; yavuze ko Gachaguwa yagambaniye inshingano yigeze kugira mu Gihugu, asaba ko bamushyira mu cyiciro cy’abafite ibibazo byo mu mutwe.
Uyu munyepolitike kandi ngo ntabwo yifuza ko Gachaguwa agaruka muri Kenya. Ati “Izi ni imvugo zidakwiye kuva mu kanwa k’umuntu wigeze kuba Visi Perezida. Ukurikije ibyo uyu wahoze ari Visi Perezida avuga; abanyakenya bafite inkomoko muri Somalia ni abakerarugendo, ntabwo bagomba guhabwa ibyangombwa.
Nk’uko mubizi; mu muco w’Abanya-Somalia umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe bamuzirika ku giti cyo mu muryango, ndabasaba rero ko na Rigathi Gachaguwa mumuzirika ku giti kubera ko ibyo yavuze bigaragaza ko afite uburwayi bwo mu mutwe.”
Icyakora kugeza ubu ntacyo guverinoma ya Kenya iravuga kuri ibyo birego bya Rigathi Gachaguwa. Uyu munyepolitike asubiramo kenshi ko azakora ibishoboka byose kugira ngo perezida Ruto atazongera gutorerwa kuyobora iki Gihugu mu matora azaba muri 2027.
Perezida Ruto n’abamushyigikiye bavuga ko uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwe rukoreshwa n’ishyari n’urwango rudafite ishingiro, bakavuga ko ibikorwa byabo ari byo bigomba kugena ahazaza h’ubutegetsi bwa Kenya.
David NZABONIMPA
RADIOTV10