• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

radiotv10by radiotv10
07/08/2025
in AMAHANGA
0
Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko bivuzwe ko umuhanzi w’Umunya-Uganda, Weasel ari mu Bitaro aho ari kuvurirwa imvune z’amaguru yombi bivugwa ko yagize nyuma yo kugongwa ku bushake n’umugore we Umunyarwandakazi Teta Sandra, hagiye hanze amashusho bivugwa ko yafashwe ubwo byabaga, ndetse Polisi ya Kampaka ikaba yemeje ko uyu Munyarwandakazi yatawe muri yombi.

Aya mashusho yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 07 Kanama 2025, nyuma yuko iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu ku kabari kitwa Shan’s Bar & Restaurant ko muri Munyonyo.

Amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zirimo iz’abanyamakuru nk’uwitwa Emmy Nsengiyumva ukorera kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, agaragaza imodoka y’ivatiri y’umweru iza izatira umuntu w’umugabo bivugwa ko ari Weasel, ikabanza kumugonga byoroheje ariko igasubira inyuma ikongera kuzana umuvuduko mwinshi ikongera ikamusekura.

View this post on Instagram

A post shared by Emmy Rwanda Ikinege BadMan (@emmy_rwanda_ikinege)

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Pulse.Ug gikorera muri Uganda, avuga ko abari ahabereye iyi mpanuka, bavuze ko yakurikiwe n’ubushyamirane bwabaye hagati ya Teta Sandra na Weasel, ari bwo umugore yafataga icyemezo cyo gusohoka ngo yitahire, ariko umugabo agashaka kumwitambika ngo atamusiga, undi agahita amugonga.

Amakuru kandi avuga ko Teta Sandra yamaze gutabwa muri yombi, kugira ngo hakorwe iperereza kuri ibi akekwaho gukorera umuhanzi Weasel basanzwe bafitanye abana.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’Ibiro Bikuru bya Polisi ya Kampala, Luke Owoyesigyire wavuze ko Teta Sandra afungiwe kugonga bigambiriwe umuhanzi Weasel akoresheje imodoka ifite pulake ya UBH 148 Y.

Iyi modoka yakoreshejwe na Teta Sandra ubu iparitse kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabalagala.

Luke Owoyesigyire yagize ati “Douglas Mayanja yahise ajyanwa ku Bitaro bya Mukwaya nyuma aza koherezwa ku Bitaro bya Nsambya, aho ubu ari kuvurirwa.”

Amakimbirane hagati ya Teta Sandra n’umugabo we Weasel si aya vuba, kuko yatangiye kuvugwa muri 2022 ubwo hagaragaraga amafoto y’uyu munyarwandakazi afite ibikomere n’inkovu bivugwa ko yatewe n’inkoni akubitwa n’umugabo we.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + three =

Previous Post

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Next Post

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.