Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kicukiro: Abantu 12 bafatiwe muri Motel barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

radiotv10by radiotv10
05/07/2021
in MU RWANDA, Uncategorized
0
Kicukiro: Abantu 12 bafatiwe muri Motel barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga saa kumi n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba (16h15) Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 12 bari muri Mojo Palace Motel iherereye mu Mudugudu wa wa Uwabarezi, Akagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro begeranye barimo banywa barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19.

Aba bantu bafashwe mu gihe amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo avuga ko nta birori cyangwa imihango iyo ariyo yose yemewe ihuriza abantu hamwe.

Aba bantu bakaba beretswe itangazamakuru ku isaha ya 06h00 z’uyu mugoroba kuri Stade ya Kicukiro ihereye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro.

Ndori Eric w’imyaka 30 ari nawe muyobozi (Manager) wa Mojo Palace Motel, yemeye ko barenze ku mabwiriza yashyizweho na Leta maze abisabira imbabazi.

Umuyobozi muri Mojo Palace Motel yatawe muri yombi hamwe n’abakiriya bazira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yagize ati “Twakiriye abantu kandi amabwiriza ya Leta abibuza mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19. Aba bantu twabakiriye nubwo tutigeze tubandika. Twarenze ku mabwiriza, niyo mpamvu mbisabira imbabazi nkanagira inama bagenzi banjye kwirinda gushaka inyunga barenze ku mabwiriza ya Leta.”

Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi Nshingwabikorwa  w’Akarere ka Kicukiro wungirije yakanguriye abaturage ko bareka gukina n’iki cyorezo kica bakubahiriza amabwiriza.

Rukebanuka Adalbert Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ubwo yafungaga Mojo Palace Motel

Yagize ati “Abantu 12 bicaye muri Motel bari hamwe banywa bazi neza ko amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 abibuza. Iyi Motel irafungwa, abayifatiwemo n’umuyobozi wayo bacibwe amande nk’uko amabwiriza abiteganya.”

Yongeyeho ati”Amabwiriza arasobanutse ndetse n’ingaruka z’iki cyorezo zirazwi. Icyo dusaba abaturarwanda ni ugufungura amaso bakareba bakitwara uko bikwiye. Abantu barapfa ndetse n’ibikorwa bimwe na bimwe birafunze. Tugomba twese gushyira hamwe mu kurwanya iki cyorezo uwo tubonye arenga ku mabwiriza tukabimenyesha ababishinzwe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru bahawe n’abaturage.

Yagize ati”Abaturage batuye mu Murenge wa Kanombe aho Mojo Palace Motel iherereye baduhaye amakuru 16h00 ko hari abantu bari kunyweramo inzoga. Polisi yahise ijyayo isangamo abantu12 bicaye mu cyumba gifunganye bari kunywa nta n’umwe wambaye agapfukamunwa.”

CP Kabera yongeyeho ati” Polisi ntizigera yihanganira abarenga ku mabwiriza, izabafata kandi ibereke itangazamakuru kubera ko barenze ku mabwiriza nkana kandi bazi ko bitemewe. Icyo dusaba abaturarwanda nuko bakubahiriza amabwiriza ijana ku ijana. Utubari turafunze, niba ushaka kunywa yigire ugende uyinywere iwawe ariko udashyize ubuzima bw’abandi mu kaga utaretse n’ubwawe.”

Umuvugizi wa Polisi yibukije abihisha cyangwa bakingirana mu tubari cyangwa muri byumba bya Motel n’ahandi bibwira ko bari kure ya Polisi itababona, abo baribeshya kuko bazafatwa kubufatanye n’abaturage.

CP Kabera yibukije abanyeshuri baje mu biruhuko ko bagomba kuba mu miryango yabo bakirinda bakarinda n’abandi icyorezo cya Koronavirusi.

Abafashwe bajyanwe kuri Stade ya IPRC Kicukiro ngo bapimwe COVID-19 banacibwe n’amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

Bafatiwe mu kabali ku Kabeza (Mojo Motel Palace) bihishe mu byumba bari kunywa inzoga batambaye n’udupfukamunwa

Inkuru ya Rwanda National Police (RNP)

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Umusore w’imyaka 18 arakekwaho gusambanya mushiki we w’imyaka 7

Next Post

Huye: 17 bafatiwe muri Resitora bikingiranye bayihinduye akabari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: 17 bafatiwe muri Resitora bikingiranye bayihinduye akabari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Huye: 17 bafatiwe muri Resitora bikingiranye bayihinduye akabari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.