Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Abazunguzayi baravugwaho gukorera amahano adasanzwe umunyerondo

radiotv10by radiotv10
08/03/2023
in MU RWANDA
0
Kigali: Abazunguzayi baravugwaho gukorera amahano adasanzwe umunyerondo
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu bashinzwe umutekano mu rwego rw’Irondo mu Mujyi wa Kigali, biravugwa ko yishwe n’abakora ubucuruzi butemewe (Abazunguzayi), ubwo yari kumwe na bagenzi be mu mukwabu wo gufata aba bazwi nk’abazunguzayi, bakaza kumufata bakamujyana mu gihugu bakamutera icyuma akitaba Imana.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki indwi Werurwe 2023, mu mujyi wa Kigali rwagati mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge.

Amakuru avuga ko iyicwa ry’uyu munyerondo ryabaye nyuma yuko bamwe mu bakora ubucuruzi butemewe bazwi nk’abazunguzayi bamufataga bakamujyana munsi yo muri Gare yo mu mujyi rwagati, ari na ho baje kumuterera icyo cyuma mu gihuru bari bamujyanyemo.

Ntahobavukiye Marc, umwe mu banyerongo wari kumwe na nyakwigendera, yabwiye ikinyamakuru kitwa Igihe ko mugenzi wabo bari kumwe ubwo bari mu mukwabu wo kurwanya ubu bucuruzi butemewe, ariko bakaza gusagarirwa n’ababukora.

Yavuze ko abazunguzayi babateye amabuye, bakaza kwiruka. Ati “Uwari utwaye imodoka yahise ayikura aho, natwe turiruka buri wese ukwe turatatana. Nyuma nibwo naje kureba inyuma mbona Habanabashaka [nyakwigendera] bamusigaranye ariko abandi nanjye bari kunyirukaho.”

Uyu munyerondo, avuga ko nyuma baje guhura n’abandi banyerondo bagenzi be ariko bakaburamo mugenzi wabo bari babonye atwarwa n’abazunguzayi.

Avuga ko bamuhamagaye kuri telefone bakitabwa n’undi muntu. Ati “Hari uwafashe telefoni ye aratubwira ngo ‘mugenzi wanyu ari aha ngaha yapfuye.”

Uyu munyerondo avuga ko nyakwigendera basanze yapfiriye mu marembo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ati “Twaje dusanga bamuteye icyuma bigaragara ko bakimuteye agakomeza guhunga ashiramo umwuka ageze aha.”

Aya makuru yanemejwe na Patricia Murekatete, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge wabereyemo ubu bugizi bwa nabi, wavuze ko inzego zishinzwe iperereza zahise ziritangira ariko ko abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera batarafatwa.

Ibikorwa byo guca ubucuruzi butemewe mu Mujyi wa Kigali, bisanzwe bigaragaramo imvururu ziterwa n’ababukora, bagaragaza imyitwarire idasanzwe bahangana n’inzego z’umutekano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Inkuru y’incamugongo kuri General ufite amateka akomeye mu Rwanda

Next Post

Uko 7.000Frw yabyaye 100.000.000Frw: Uwacuruje ibisheke ubu ni Umujejetafaranga agaragaje ibitangaza

Related Posts

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari i Doha muri Qatar ahabera ibiganiro bihuza Guverinoma ya...

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

by radiotv10
11/07/2025
0

President Paul Kagame has been honored with an award by the World Health Organization (WHO) for his leadership in advocating...

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi...

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore...

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

In today’s world, parents get so busy with work which makes it hard to spend quality time and raise their...

IZIHERUKA

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha
MU RWANDA

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

11/07/2025
Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

11/07/2025
Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko 7.000Frw yabyaye 100.000.000Frw: Uwacuruje ibisheke ubu ni Umujejetafaranga agaragaje ibitangaza

Uko 7.000Frw yabyaye 100.000.000Frw: Uwacuruje ibisheke ubu ni Umujejetafaranga agaragaje ibitangaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.