Kigali: Abazunguzayi baravugwaho gukorera amahano adasanzwe umunyerondo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bashinzwe umutekano mu rwego rw’Irondo mu Mujyi wa Kigali, biravugwa ko yishwe n’abakora ubucuruzi butemewe (Abazunguzayi), ubwo yari kumwe na bagenzi be mu mukwabu wo gufata aba bazwi nk’abazunguzayi, bakaza kumufata bakamujyana mu gihugu bakamutera icyuma akitaba Imana.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki indwi Werurwe 2023, mu mujyi wa Kigali rwagati mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge.

Izindi Nkuru

Amakuru avuga ko iyicwa ry’uyu munyerondo ryabaye nyuma yuko bamwe mu bakora ubucuruzi butemewe bazwi nk’abazunguzayi bamufataga bakamujyana munsi yo muri Gare yo mu mujyi rwagati, ari na ho baje kumuterera icyo cyuma mu gihuru bari bamujyanyemo.

Ntahobavukiye Marc, umwe mu banyerongo wari kumwe na nyakwigendera, yabwiye ikinyamakuru kitwa Igihe ko mugenzi wabo bari kumwe ubwo bari mu mukwabu wo kurwanya ubu bucuruzi butemewe, ariko bakaza gusagarirwa n’ababukora.

Yavuze ko abazunguzayi babateye amabuye, bakaza kwiruka. Ati Uwari utwaye imodoka yahise ayikura aho, natwe turiruka buri wese ukwe turatatana. Nyuma nibwo naje kureba inyuma mbona Habanabashaka [nyakwigendera] bamusigaranye ariko abandi nanjye bari kunyirukaho.”

Uyu munyerondo, avuga ko nyuma baje guhura n’abandi banyerondo bagenzi be ariko bakaburamo mugenzi wabo bari babonye atwarwa n’abazunguzayi.

Avuga ko bamuhamagaye kuri telefone bakitabwa n’undi muntu. Ati Hari uwafashe telefoni ye aratubwira ngo ‘mugenzi wanyu ari aha ngaha yapfuye.

Uyu munyerondo avuga ko nyakwigendera basanze yapfiriye mu marembo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ati Twaje dusanga bamuteye icyuma bigaragara ko bakimuteye agakomeza guhunga ashiramo umwuka ageze aha.”

Aya makuru yanemejwe na Patricia Murekatete, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge wabereyemo ubu bugizi bwa nabi, wavuze ko inzego zishinzwe iperereza zahise ziritangira ariko ko abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera batarafatwa.

Ibikorwa byo guca ubucuruzi butemewe mu Mujyi wa Kigali, bisanzwe bigaragaramo imvururu ziterwa n’ababukora, bagaragaza imyitwarire idasanzwe bahangana n’inzego z’umutekano.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru