Kigali: Impanuka yahitanye abantu batandatu yakangaranyije abayibonye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nko ku Kinamba, habereye impanuka ikomeye y’ikamyo bikekwa ko yacitse feri, ikagonga izindi modoka n’abanyamaguru, igahitana ubuzima bw’abantu batandatu.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira, ubwo iyi modoka y’ikamyo bakunze kwita Howo yacikaga feri, ubundi igasekura izindi modoka, ikanagonga abanyamaguru.

Izindi Nkuru

Yabereye mu Mudugudu w’Amizero mu Kagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima, aho iyi modoka yari iturutse mu Mujyi rwagati yerecyeza ku Kinamba.

Ababonye iyi mpanuka, babwiye RADIOTV10 ko iyi modoka yarenze ikiraro cy’ahazwi nko ku Kinamba bigaragara ko yari yacitse feri.

Umwe yagize ati Yahoreraga cyane ku buryo icyo yasangaga mu nzira cyose yagihitanaga. Bigaragara ko yacitse feri kuko yirukankaga cyane.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, hahise hamenyekana ko iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’abantu batandatu barimo abari muri iyi modoka ndetse n’abanyamaguru batatu bariho bigendera.

SSP Rene Irere, Umuvugizi wa Polisi w’Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, yavuze ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka ariko hakekwa kuba yari yabuze feri.

Yavuze ko iyi modoka y’ikamyo yabanje kugonga ivatiri, ubundi igakomeza ikagonga n’abanyamaguru bigenderaga.

Abageze ahabereye iyi mpanuka bavuga ko yari ikomeye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru