Kigali: Indi mpanuka y’ikamyo yakangaranyije abayibonye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka y’ikamyo yari ipakiye itaka, bikekwa ko yabuze feri ubundi ikagenda igonga ibyo yasangaga mu cyerekezo yari irimo birimo n’indi modoka yangije cyane ndetse ikagwamo n’umwe mu bari bayirimo.

Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, yabereye i Nduba, aho imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo yari ivuye gupakira itaka ahitwa i Gasanze, bikekwa ko yacitse feri ubundi igacuncumuka nta rutangira.

Izindi Nkuru

Iyi modoka yamanukaga mu muhanda ucuramye, yagonze ibyo yasangaga mu nzira byose, iza no gukubita imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav 4 yari irimo abantu iyikubita iyihereye mu rubavu irangirika cyane ndetse umwe mu bari muri iyi modoka ari na we wahise ahasiga ubuzima.

Bamwe mu bari aha iyi mpanuka yabereye, bavuze ko yari iteye ubwoba kuko iyi kamyo bigaragara ko yari yacitse feri, ari bwo yakubitaga iyi modoka ya Rav 4.

Umwe mu baturage bari aha yagize ati Yamanutse yiruka ibanza gukatira ziriya Howo, ihita ikubita iyi Rav 4, ni nkaho ari yo yayifatiye feri, ubundi ihita ikubita igiti, na yo ihita yikagara iragwa.

Aba baturage bavuga ko ari bo bakuyemo abantu bari muri iyi modoka ya Rav 4, bakibonera umwe w’umusaza wari urimo yitabye Imana mu gihe abandi b’ababyeyi bakomeretse bikabije.

Iyi mpanuka y’ikamyo ibaye mu gihe hamaze iminsi havugwa izindi mpanuka nk’izi z’amakamyo azwi nka Howo, akomeje gukora impanuka zihitana ubuzima bwa bamwe.

Yagonze Rav 4 irangirika cyane

Hahise habaho ubutabazi bwihuse

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru