Burya si buno: ManUnited yisubije ikuzo imbere ya ManCity

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Yari derby itegerejwe na benshi byumwihariko ku ruhande rwa Manchester United, abafana bayo impande zose z’Isi kugeza no mu Rwanda, bari bafashe iry’iburyo ngo ikipe yabo yigaranzure Manchester City yari imaze imyaka itatu itayitsinda, biza no kubahira ikipe yabo itsinda 2-1.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gandatu tariki 14 Mutarama 2023 ku kibuga cya Old Trafford cy’ikipe ya Manchester United.

Izindi Nkuru

Ni umukino wagiye kuba Manchester United ifite igishyika kuko mu mukino ubanza, Manchester City yari yahaye isomo rya ruhago, iyitsinda ibitego 6-3.

Gusa ariko nubwo ayo ari amateka ahari, ntibyabujije Umutoza Ten Hag n’abasore be kwitwara neza muri uyu mukino, cyane ko bashakaga intsinzi ya 9 yikurikiranya muri English Premier League, ibyo baherukaga ku Ngoma y’Umutoza Sir. Alex Ferguson.

Manchester City, ni yo yafunguye amazamu binyuze ku kazi gakomeye kakozwe na Kevin De Bruyne wahereje umupira umwongereza Jack Grealish na we ntiyapfusha ubusa ahita anyeganyeza incundura.

Grealish yatsinze iki gitego cy ambere muri uyu mukino, amaze iminota itatu gusa yinjiye mu kibuga asimbuye Phil Foden.

Benshi batangiye kwibaza niba amateka agiye kwisubiramo, gusa si ko byagenze kuko Manchester United yahise ikora impinduka zitandukanye, yinjiza abakinnyi barimo Antony wasimbuye Anthony Martial na Christian Eriksen wasimbuwe na Alejandro Garnacho.

Nyuma y’izo mpinuka, Manchester United yashyize igitutu gikomeye kuri Manchester City biza no gutuma abakinnyi ba City bibeshya ko Rashford yarariye, nyuma yuko yari ahawe umupira murere na Casemiro, na we awushorera atawukoze ndetse biza guha amahirwe Bruno Fernandez yo gutsindira ikipe ye igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 78.

Abakinnyi b’umutoza Pep Guardiola bahise basatira umusifuzi Stuart Attwell, maze na we yifashishe VAR yemeza ko ari igitego.

Umutoza wa Manchester City utari ufite ibisubizo byinshi yaje gutsindwa igitego cya kabiri na Marcus Rashford ku munota wa 82’ ku mupira mwiza yari ahawe na Alejandro Garnacho. Kuri Marcus Rashford yatsindaga igitego cya 8 mu mikino 7 iberuka.

Umukino ni na ko umukino wahumuje, Manchester United yegukana amanota atatu iyakuye kuri Manchester City idahagaze neza, dore ko iheruka no gusezererwa mu irushanwa rya Carabao Cup muri iki cyumweru hagati.

Uko gutsindwa kandi kwa Manchester City kwatumye hagati yayo na arsenal iyoboye urutonde rw’agateganyo hajyamo amanota 8, nubwo Arsenal igomba kwisobanura na Tottenham Hotspurs kuri iki Cyumweru na wo ukaba ari mukino utoroshye muri shampiyona y’u Bwongereza.

Bruno Fernandez yaboneye Man U igitego cya mbere cyatumye icyizere kigaruka
Casemiro na we hagati yari yabazonze

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru