Friday, January 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Umuganga akurikiranyweho kwaka umurwayi ruswa ya 1.000.000 kugira ngo amavure

radiotv10by radiotv10
13/01/2022
in MU RWANDA
0
Kigali: Umuganga akurikiranyweho kwaka umurwayi ruswa ya 1.000.000 kugira ngo amavure
Share on FacebookShare on Twitter

Umuganga ukorera mu bitaro bimwe biherereye mu Mujyi wa Kigali, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumukurikiranyeho kwaka umurwayi ruswa ya Miliyoni 1 Frw kugira ngo amuhe serivisi z’ubuvuzi.

Uyu muganga ukurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwaka indonke ndetse n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, yamaze gukorerwa dosiye ndetse yanashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 dore ko yafashwe tariki 07 Mutarama.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry avuga ko uyu muganga yatse umurwayi ruswa ya Miliyoni 1 Frw nyuma yo kumubwira ko ibitaro yari ajemo kwivurizamo bitagira aho babagira akamubwira ko yamuha ayo mafaranga akazamushakira ahandi yazamuhera iyo serivisi.

Dr Murangira yagize ati “Aya mafaranga yamwatse si ayo kugira ngo amuvure, ni ayo kumwemerera kumuvurira mu bindi bitaro. Byumvikane ko iya ataza gufatwa, umurwayi yari gutanga ayo yasabwe akaza kongera n’ikiguzi cy’ubuvuzi.”

Avuga ko uyu muganga yaje gufatwa amaze kwakira ibihumbi 50 Frw ayita ay’ubunani dore ko yari yasabye uwo murwayi kuvuga ko ari ay’umunsi mukuru.

Ati “Tariki ya 2 Mutarama 2022 ni bwo muganga yamwijeje ko azamuvura ku wa 05 Mutarama 2022 akamuvurira ku bindi bitaro byigenga.”

Dr Murangira avuga ko uretse kuba ibi ari n’ibikorwa bigize icyaha ariko ari n’icyasha ku mwuga w’uyu muganga.

Ati “Gutegeka umurwayi ngo aguhe amafaranga kandi atari ikiguzi cy’uko wamuvuye kugira ngo uzamuvurire ahandi hantu, ukanamubeshya ko nta byumba byo kubagiramo abarwayi bihari, ntibikwiye.”

Dr Murangira avuga ko kuba ruswa itangiye kuza mu myuga nk’iyi isanzwe ifitiwe icyizere, bikwiye gutuma buri wese ahagurukira kuyirwanya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 7 =

Previous Post

Guverinoma yemeye ko hari Abanyarwanda bahunze inkingo ariko ngo ntagikuba cyacitse

Next Post

Bari batangiye gutyaza amenyo batungurwa n’uko bazitabye- Ibyakurikiye ihambwa rya za mbogo

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?
FOOTBALL

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

15/01/2026
Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bari batangiye gutyaza amenyo batungurwa n’uko bazitabye- Ibyakurikiye ihambwa rya za mbogo

Bari batangiye gutyaza amenyo batungurwa n’uko bazitabye- Ibyakurikiye ihambwa rya za mbogo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.