Umuganga ukorera mu bitaro bimwe biherereye mu Mujyi wa Kigali, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumukurikiranyeho kwaka umurwayi ruswa ya Miliyoni 1 Frw kugira ngo amuhe serivisi z’ubuvuzi.
Uyu muganga ukurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwaka indonke ndetse n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, yamaze gukorerwa dosiye ndetse yanashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 dore ko yafashwe tariki 07 Mutarama.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry avuga ko uyu muganga yatse umurwayi ruswa ya Miliyoni 1 Frw nyuma yo kumubwira ko ibitaro yari ajemo kwivurizamo bitagira aho babagira akamubwira ko yamuha ayo mafaranga akazamushakira ahandi yazamuhera iyo serivisi.
Dr Murangira yagize ati “Aya mafaranga yamwatse si ayo kugira ngo amuvure, ni ayo kumwemerera kumuvurira mu bindi bitaro. Byumvikane ko iya ataza gufatwa, umurwayi yari gutanga ayo yasabwe akaza kongera n’ikiguzi cy’ubuvuzi.”
Avuga ko uyu muganga yaje gufatwa amaze kwakira ibihumbi 50 Frw ayita ay’ubunani dore ko yari yasabye uwo murwayi kuvuga ko ari ay’umunsi mukuru.
Ati “Tariki ya 2 Mutarama 2022 ni bwo muganga yamwijeje ko azamuvura ku wa 05 Mutarama 2022 akamuvurira ku bindi bitaro byigenga.”
Dr Murangira avuga ko uretse kuba ibi ari n’ibikorwa bigize icyaha ariko ari n’icyasha ku mwuga w’uyu muganga.
Ati “Gutegeka umurwayi ngo aguhe amafaranga kandi atari ikiguzi cy’uko wamuvuye kugira ngo uzamuvurire ahandi hantu, ukanamubeshya ko nta byumba byo kubagiramo abarwayi bihari, ntibikwiye.”
Dr Murangira avuga ko kuba ruswa itangiye kuza mu myuga nk’iyi isanzwe ifitiwe icyizere, bikwiye gutuma buri wese ahagurukira kuyirwanya.
RADIOTV10